Indoneziya na Leta zunze ubumwe z'Amerika batangiye imyitozo mpuzamahanga ya gisirikare ya karundura.
Ni imyitozo izamara ibyumweru bibiri. Irimo abasirikare ba Indoneziya 4.400, ab’Amerika 1.800, n’abandi amagana bo mu Bufaransa, Ubwongereza, Canada, n’ibindi bihugu bitanu bitandukanye byo mu karere k’Aziya-Pasifika, ari byo Ositarariya, Ubuyapani, Singapore, Koreya y’Epfo, na Nouvelle-Zelande.
Ibindi bihugu umunani, Burezile, Ubudage, Ubuholandi, Maleziya, Filipine, tayilande, Timor Leste, na Papouasie Nouvelle Guinee, barimo nk’indorerezi.
Mu bigize iyi myitozo harimo ibyo kuyobora ingabo mu mirwano, imirwano yo ku butaka no mu kirere bakoresheje amasasu nyakuri y’intambara, gushakisha no gutabara abazimira mu mirwani, gusana ibikoresho byangirika mu ntambara, kugemurira ingabo ziri ku rugamba, no gukumira no kurwanya ibitero byo mw’ikorabuhanga.
Imyitozo hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Indoneziya yabaye bwa mbere mu 2007. Kuva icyo gihe, uko iba buri mwaka igenda yaguka, ibihugu biyijyamo bikagenda byiyongera.
Ni mu gihe impungennge z’ibihugu by’akarere Aziya-Pasifika zidasiba kwiyongera kubera Ubushinwa. Iki gihugu kandi gihora bushyamiranye na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu birebana n’ikirwa cya Tayiwani, n’ubucuruzi mu karere no mu Nyanja yitwa iy’Ubushinwa bw’amajyepfo. (AFP/VOA, Reuters