Irani Iravuga ko Ingufu z'Igisirikare cya Isirayeli Zitagikanganye

Misile za isirayeli zirinda ibitero byo mu kirere

Kuri uyu wa mbere, Irani yatangaje ko Isirayeli yaba yaratakaje ingufu zayo zo gukoma imbere ibitero biva hanze kandi nta jambo igifite mu guha icyerekezo imigendekere y’ibibera mu burasirazuba bwo hagati. Ni nyuma y’ibitero yagabweho n’umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah wo muri Libani.

Umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah wo muri Libani warashe muri Isirayeli ibisasu byo mu bwoko bwa roketi bibarirwa mu magana. Ingabo za Isirayeli ziravuga ko zohereje indege 100 za gisirikare mu rwego rwo kuburizamo ibindi bitero bishobora kuza bikomeye kuruta ibyabanje.

Nasser Kanaan uvugira ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yanditse ku rubuga rwa X ko n’ubwo Isirayeli ifite inkunga y’ibintu byinshi ikura ku bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, itashoboye kumenya ibya kiriya gitero cya Hezbollah, cyayiguye gitumo. Yavuze ko icyo Isirayeli isigaranye ari ukwirwanaho mu bice byose by’ibihugu yagabyemo ingabo zayo.

Ikintu icyo ari cyo cyose gikomeye cyatuma iyi ntambara yatangiriye igihe kimwe n’iyo mu karere ka Gaza igera mu bihugu by’akarere, gishobora guhita gikururiramo Irani isanzwe ishyigikira Hezbollah na Leta zunze ubumwe z’Amerika, inshuti ikomeye ya Isirayeli.