Christopher Wray, uyobora FBI, ikigo cy’ubugenzacyaha no kurwanya kuneka Leta zunze ubumwe z’Amerika, arahamya ko igihugu cyugarijwe n’ibitero atigeze abona mu mateka yacyo, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga n’iterabwoba.
Mu kiganiro cyihariye n’ikigo ntaramakuru Associated Press (AP mu magambo ahinnye) cyo muri Amerika, Wray asobabanura ko ibi bitero bituruka imbere mu gihugu no mu mahanga.
Mu rwego rw’ibiva hanze y’igihugu, umukuru wa FBI ashyira ku mwanya wa mbere ku rutonde leta y’Ubushinwa. Yemeza ko buri ku rwego rwo hejuru mu bikorwa byo kuneka Leta zunze ubumwe z’Amerika, kwiba imitungo bwite mu by’ubwenge, no kwivanga mu matora y’Amerika by’umwihariko, no mu bindi bihugu byinshi bitandukanye muri rusange.
Uretse Ubushinwa, Christopher Wray avuga ko na Irani irimo yivanga mu matora ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu rwego rw’iterabwoba, Wray yahishuye ibyo FBI yakoze mu kwezi kwa gatandatu gushize. Yataye muri yombi abantu umunani bakomoka mu gihugu cya Tajikistani (kiri muri Aziya yo hagati) bari binjiye magendu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibakekaho kuba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kislamu.
Mu by’iterabwoba rituruka imbere mu gihugu, umuyobozi wa FBI asobanura ko umubare w’abakozi b’ikigo cye n’abo mu zindi nzego za polisi nyinshi zitandukanye bicwa ugenda wiyongera ku buryo butigeze bubaho mu mateka.
Kugirango Leta zunze ubumwe z’Amerika ihashye ibi bitero byose birimo biba icyarimwe bidasanzwe, Christopher Wray asobanura ko barimo batsura ubufatanye bw’inzego zose mu gihugu no mu rwego mpuzamahanga. (AP/VOA)