Ibitero Bya Isiraheri Byishe Abanyapalestina 50 Mu Ntara Ya Gaza

Inkambi y'Abanyapalestina mu ntara ya Gaza

Ibitero by’indege za Isiraheli mu mpande zose z’intara ya Gaza, byahitanye abanyepalestina babarirwa muri 50 mu masaha 24 ashize.

Byatangajwe n’abategesti muri minisiteri y’ubuzima muri Palestina kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken asoje uruzinduko rwe ruheruka mu karere, nta masezerano y’agahenge agezweho.

Mu gihe hakomeje ibikorwa bya diplomasi hagamijwe guhagarika intambara imaze amezi 10 hagati ya Isiraheli na Hamas, ingabo za Isiraheli zavuze ko indege zagabye ibitero ahantu hagera kuri 30, hirya no hino mu ntara ya Gaza. Aho harimo n’imihora yo munsi y’ubutaka, n’ibirindiro bacungiraho aho uwo bita umwanzi yaturuka.

Izo ngabo zavuze ko abarwanyi babarirwa muri mirongo bari bafite intwaro bishwe kandi ko hafashe intwaro zirimo ibisasu biturika, za grenade n’imbunda za rutomatike.

Mw’itangazo, izi ngabo za Isiraheli zirega Hamas gukomeza gukorera mu mazu y’abasivili no mu turere dutuwe. Ibyo uwo mutwe w’abarwanyi ba kiyislamu mu ntara ya Gaza, urabihakana.

Ibiganiro Blinken yagiranye n'abayobozi b'abahuza Misiri na Katari, ndetse na Isiraheli, byibanze ku maherezo y’intara ya Gaza aho ibikorwa by’igisirikare cya Isiraheli byahitanye abantu barenga 40,000 kuva mu kwezi kwa 10, nk'uko bitangazwa n'inzego z'ubuzima za Palesitina n’abafashwe bugwate bakiriyo.