Nyuma y’uko leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nsengero ivuga ko zitujuje ibisabwa, rurateganya gusenya zimwe muri zo. Abanyamadini n’abakirisitu baravuga ko iki cyemezo kije gubatatanya aho kubahuza.
Mu rutonde Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere rwashyize hanze rugagaragaza insengero 55 zigomba gusenywa. Izo ni iziherereye mu turere twa Burera, Gakenke, Musanze na Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.
Impamvu yo gusenya izi nsengero leta yatanze ahanini ni ukuba zishaje, nta buziranenge zifite, zarubatswe nta byangombwa, n’ibindi.
Kuri uyu wa Gatatu, Ijwi ry’Amerika yasuye zimwe muri izi nsengero ziherereye mu karere ka Burera, tuganira n’abayobozi bazo ndetse n’Abakirisitu bazisengeramo.
Pasitoro Niyishoboye Anastaze ayobora itorero ry’Abadezami riherereye mu murenge wa Gahunga mu kagali ka Kidakama mu mudugudu wa Bahenga. Urusengero rwe rwahereye mu mwaka 1993 rukora.
Uyu mushumba avuga ko iki cyemezo cyabatunguye kuko batigeze banabigishwaho inama n’ubuyobozi.
Mu birometero nka bitatu mu kagali ka Gisizi mu mudugudu wa Kigote na ho hari itorero rifite impine ya CECA bisobanuye “Communaute des Eglises Chretiennes en Afrique” kuri uru rutonde rw’izigomba gusenywa.
Pasitoro Munyawera Jean Damascene uyobora iryo torero n'abandi ntibahakana ko insengero zabo zishaje ariko bakavuga ko icyemezo cyo kizisenya kitagakwiye kuza ku ikubitiro.
Abakirisitu basengera muri izi nsengero ziri muri gahunda yo gusenywa na bo ntibishimye na gato kuko kuri bo urusengero ari ‘ihuriro.'
Bavuga ko bizabatwara imbaraga zidasanzwe kugira ngo bongere bubake.
Ijwi ry'Amerika ryagerageje gushakisha icyo urwego rw’Igihugu rw'Imiyoborere, RGB ruvuga kuri iki kibazo cyo gusenya insengero, ntibadusubiza.
Icyakora mu muhango wo kurahiza abayobozi batandukanye mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye ifungwa rya zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa kuko ari intandaro yo kwambura abantu utwabo.
Inkundura y’ifunga ry’insengero ni ikibazo gikomeje kutavugwaho rumwe n’abatari bake mu Rwanda, haba ku mbugankoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Ni mu gihe bamwe bagaragaza ko amatorero n’amadini ntacyo amariye abanyarwanda kuko bisahura abanyarwanda utwabo.
Gusa nanone, hari abandi bemeza ko mu gihe icyemezo cyo gukomeza kuyafunga gishyizwe mu bikorwa, hashobora kubaho ingeso mbi zitandukanye. Ijwi ry’Amerika ntiyabashije gukora ubushakashatsi busesuye bwo kwemeza icyo buri rumwe muri izo mpande zivuga.
Your browser doesn’t support HTML5