Ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali, Burkina Faso na Nijeri bwandikiye inama ishinzwe amahoro n’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye bwamagana icyo bwise ‘inkunga Ukraine itera imitwe y’inyeshyamba zo mu karere ka Sahel mu burengerazuba bw’Afurika’.
Byatangajwe na ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Mali. Iki gihugu cyahagaritse umubano mu bya doplomasi na Ukraine kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kubera amagambo umuvugizi w’urwego rw’ubutasi bwa gisiriakre muri Ukraine, Andriy Yusov, yavuze ku ntambara yabereye mu majyaruguru ya Mali mu kwezi kwa karindwi igahitana abasirikare ba leta n’ab’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya wa Wagner.
Ubutegetsi bwa gisirikare bwo muri Nijeri na bwo bwahise bucana umubano na Ukraine mu rwego rwo gushyigikira umuturanyi.
Yusov yavuze ko inyeshyamba zo muri Mali zari zabonye amakuru ya ngombwa ahagije kugirango zigabe igitero kigera ku ntego.
Mali na Nijeri byafashe amagambo ya Ukraine nk’ubutumwa bwo kwigamba ko ifite uruhare mu ntambara y’izi nyeshyamba bityo bayishinja gushyigikira iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.
Ukraine yavuze inshuro nyinshi ko ibyo ishinjwa ari ibinyoma bidafite ishingiro. Umutwe w’inyeshyamba z’Abatuareg na wo wavuze ko nta nkunga wabonye ivuye kuri Ukraine.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu ntiyahise isubiza ubusabe bwo kugira icyo ivuga kuri iyo ngingo kuri uyu wa gatatu. Ukraine iracyahanganye n’Uburusiya mu ntambara imaze imyaka irenga ibiri kuva buyigabyeho igitero