Amerika na Misiri Birakora Ibishoboka Ngo Amahoro Aboneke Muri Gaza

Amerika-Misiri

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken baganiriye ku buryo bwo guteza imbere ibiganiro byo guhagarika intambara mu ntara ya Gaza.

Perezidansi ya Misiri yavuze ko abo bategetsi bombi bahuriye i Kayiro kuri uyu wa kabiri, kugira ngo baganire ku bijyanye no guteza intambwe imbere imishyikirano yo guhagarika imirwano muri Gaza.

Perezida Sisi yaburiye ko hari ibyago bikomeye by’uko intambara yo muri Gaza, yagera mu karere kose, mu buryo "bigoye kwiyumvisha".

Uyu muyobozi yongeyeho ati: "Guhagarika imirwano muri Gaza, bigomba kuba intangiriro yo kwemera ku rwego mpuzamahanga Leta ya Palestina no gushyira mu bikorwa igisubizo cya Leta ebyiri, mu gihe iyi ariyo ntambwe y’ibanze yatuma haba umutekano mu karere”.

Blinken yari i Kayiro mu Misiri agerageza ibishoboka byose mu karere, kugirango imirwano izabashe guhagarara mu ntara ya Gaza n’amasezerano yo kurekura abagizwe ingwate, azagerweho mu biganiro biteganyijwe mu cyumweru gitaha. Cyakora hari ibintu by’ingenzi byinshi bitumvikanwaho, bitarabasha gukemuka. (Reuters)