Muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara ya Kivu y’epfo, bwari bwarahagaritswe bwakomorewe, uretse zahabu.
Ikomorerwa ry’ibyo bikorwa by’amabuye y’agaciro, ryavuzwe na guverineri w’iyo ntara mw’itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane.
Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki, mu kwezi kwa karindwi yari yahagaritse imirimo yose y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, anategeka amasosiyete n’abayakoragamo kuva mu bice birimo ibirombe.
Icyo gihe yavuze ko icyemezo cyafashwe kubera “akajagari katerwaga n’abakoraga muri ubwo bucukuzi”, ariko yirinda kugira ibindi atangaza birenzeho.
Uretse zahabu, ako karere kanakungahaye kuri gasegereti na coltan ikoreshwa cyane mu mashini zikoreshwa mu ikoranabuhanga.
Nyuma y'inama n'abashinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, hafashwe umwanzuro wo gukomorerera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa guverineri ryabivuze.
Iryo tangazo rivuga ko abayobozi bazakomeza kuganira n’abafite uruhare mu ruganda rwa zahabu batandukanye, ndetse n'abandi bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Itangazo ryongeyeho riti: “Ikigamijwe ni uguhindura urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, rukajya ku rwego rufitiye akamaro mu iterambere ry’intara ya Kivu y’epfo n’abayituye.” (Reuters)