"Africa CDC" Yasanze Ubushita bw'Inkende Ari Ikibazo Gikomeye kuri Afurika

Umuyobozi mukuru wa CDC Jean Kaseya

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), cyatangaje ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende kigeze aho gifatwa nk’ikibazo gikomereye umugabane, nyuma y'uko gikwirakwiriye muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo no mu bihugu bituranye nayo.

Ikigo Africa CDC cyari cyateguje mu cyumweru gishize, kivuga ko umuvuduko iyo ndwara irimo gukwirakwiraho uteye ubwoba.

Umuyobozi mukuru wa CDC, Jean Kaseya, mu kiganiro yatanze kuri rubuga Zoom, yagize ati: "Uyu munsi turatangaza ko iki ari ikibazo cyihutirwa cy’ubuzima rusange ku mutekano w’umugabane, kugirango duhurize hamwe inzego zacu, ugushaka kwacu n’umutungo wacu, dufate umwanzuro kandi dukore vuba na bwangu”.

Muri iyi nama, Kaseya yavuze ko umugabane w’Afurika, ukeneye doze zirenga miliyoni 10 z'urukingo, ariko ko hari doze zigera mu 200,000 gusa. Yasezeranije ko Afurika CDC izakora ibishoboka byose kandi vuba, kugirango yongere izo doze kuri uyu mugabane.

Yongeyeho ati: "Dufite gahunda isobanutse yo kubona doze zirenga miliyoni 10 muri Afurika, duhereye kuri dose miliyoni 3 muri uyu mwaka wa 2024". Cyakora ntiyavuze uburyo zizabonekamo. (Reuters)