ONU Yasabye u Rwanda Guhagarika Gufasha M23 no Kuvana Ingabo muri Kongo

Abarwanyi b'umutwe w'inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi muri Kongo

Akanama ka LONI gashinzwe umutekano kemereye umutwe w’ingabo ziri mu butumwa bwa LONI muri Kongo – MONUSCO gutanga ubufasha ku ngabo z’umuryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika - SADC ziri mu butumwa muri Kongo.

Abagize ako kanama kandi basabye u Rwanda guhagarika gufasha umutwe wa M23 no kuvana bwangu ingabo zarwo muri Kongo.

Ubufasha bwa MONUSCO ku ngabo za SADC nk’uko aka kanama kabyemeje, bukubiyemo ubw’ubufatanye mu bikorwa, ubwa tekiniki n’ubw’ibikoresho.

Umwanzuro nomero 2746 wemejwe n’ibihugu byose bigize ako kanama, uvuga ko aka kanama kemeje imikoranire ya MONUSCO n’ingabo za SADC binyuze mu guhuza ibikorwa, guhanahana amakuru, n’ikoreshwa ry’ibikoresho n’ubushobozi bya gisirikare bya MONUSCO mu karere izo ngabo zoherejwemo, kugira ngo zibashe kuzuza inshingano zazo.

Ibyo ariko, uyu mwanzuro uvuga ko bigomba gukorwa hanitabwa ku mutekano w’abakozi ba LONI.

Abagize inama ishinzwe amahoro n'umutekano y'Umuryango w'Abibimbye bateranye

Inyandiko y’uyu mwanzuro iragira iti: “Ubu bufasha bukubiyemo inkunga mu bya tekiniki igamije kurinda abasivili, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatiye ku ntambara ndetse no kwambura intwaro. Harimo ikoreshwa ry’indege za MONUSCO n’ibindi bikoresho byayo ku mpamvu z’ubuvuzi no gutwara inkomere z’abasirikare ba SADC. Harimo kandi guhanahana amakuru n’ubutasi bugamije kubungabunga amahoro.”

Nk’uko bikubiye muri uyu mwanzuro, uru rwego rwa LONI rwashimangiye ko itangwa ry’ubufasha nk’ubwo ku butumwa bwa SADC rigengwa n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa LONI muri Kongo ndetse n’umukuru wa MONUSCO.

Bigakorwa binyuze mu bwumvikane bwa hafi bw’abagaba b’ingabo ba MONUSCO n’ab’umutwe w’ingabo za SADC, bitabangamiye ubushobozi bwa MONUSCO bwo gushyira mu ngiro inshingano zayo.

Aka kanama ka LONI gashinzwe umutekano kasabye umunyamabanga mukuru wa LONI ko bitarenze ku itariki ya 15 y’ukwezi ka 11 k’uyu mwaka yakagezaho raporo ku bimaze kugerwaho n’ingabo za SADC.

Kasabye kandi ubuyobozi bw’ubutumwa bwa SADC muri Kongo nabwo kuzatanga raporo y’ibikorwa, harimo n’imikoranire na MONUSCO bitarenze kuri iyo tariki ya 15 y’ukwa 11.

Uhagarariye Sierra Leone, ari nawe Perezida w’akanama ka LONI gashinzwe umutekano muri uku kwezi kwa Munani, yashimye ubumwe bwagaragajwe n’abagize ako kanama mu biganiro byagejeje kuri uyu mwanzuro. Yagize ati: “Ibi biragaragaza ko aka kanama katirengagije ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.”

Uyu yashimangiye ko uyu mwanzuro ugamije gushyiraho uburyo bunoze bw’ishyirwa mu ngiro ry’ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere hagamijwe kugarura amahoro.

izo yavuze ko zirimo n’amasezerano yo guhagarika intambara, guverinoma y’u Rwanda n’iya Kongo biheruka kwemeranyaho, bifashijwe na Angola.

Mu itorwa ry’uyu mwanzuro, uhagarariye Ubwongereza yasabye ko ubufasha MONUSCO itanga butatambamira ubushobozi bwayo mu kuzuza inshingano. Avuga ko ibyo bigomba gukorwa hubahirizwa byuzuye amategeko mpuzamahanga, bitabangamiye umutekano w’abakozi ba LONI n’ukutabogama kwayo.

Abakuru b'ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika - SADC

Ambasaderi James Kariuki yagize ati: “Amahoro arambye mu burasirazuba bwa Kongo arashoboka gusa binyuze mu biganiro bya politiki. Turashima amasezerano y’agahenge yo kuwa 30 y’ukwa karindwi yumvikanyweho na Kongo n’u Rwanda; kandi turashimira Angola ku muhate ikomeje w’ubuhuza. Turahamagarira impande zose kubahiriza ibyo

ziyemeje kugira ngo akarere kagere ku biganiro bizana amahoro arambye.”

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we, mu gutora uyu mwanzuro, yagaragaje impungenge ko itangwa ry’indege n’imodoka za gisirikare byo gufasha ingendo z’ingabo za SADC bishobora kongera amakimbirane mu karere muri ibi bihe bitoroshye by’intambara.

Uyu yavuze ko aho kwagura ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Kongo, impande bireba zigomba kwibanda ku kurangiza intambara. Ibyo nabyo bigakorwa binyuze mu biganiro bya Luanda, no gushyira imbere ko abari muri iyi ntambara baryozwa uruhare rwabo mu ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Robert Wood yanagaragaje impungenge ku mutwe wa M23 ugikomeje imirwano, asaba u Rwanda guhagarika bwangu ubufasha ruha izi nyeshyamba. Aha yagize ati:

“Nubwo hari intambwe nziza yatewe, dutewe impungenge n’amakuru y’uko nyuma y’itangazwa ry’agahenge, umutwe wa M23 wo wahise ukomeza imirwano ari nako wagura ibice ugenzura, uhonyora nkana agahenge k’ibikorwa by’ubutabazi. U Rwanda rugomba guhagarika bwangu ubufasha ruha M23, rukanakura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Kongo. Byongeye kandi, Kongo igomba

gufatira ibihano ubuyobozi bwa FDLR n’abategetsi bayo bakorana na FDLR.”

Leta y’u Rwanda ariko yakomeje guhakana ubufasha bwose ku mutwe wa M23. U Rwanda kandi ruhakana kugira abasirikare mu burasirazuba bwa Kongo.

Ni mu gihe raporo zitandukanye zikomeza kurushinja gutanga ubufasha kuri uyu mutwe w’inyeshyamba no kohereza umubare munini w’ingabo n’ibikoresho kurwana ku ruhande rwazo.

Your browser doesn’t support HTML5

RDC: ONU Yemereye MONUSCO Gufasha Ingabo za SADC Ziri muri Kongo