Abantu batari munsi ya 20 bapfuye bari mu bwato bukozwe mu giti bwafashwe n’inkongi y’umuriro, ejo kuwa gatatu hanyuma bugaturika ku ruzi rwa Nijeriya muri leta ya Bayelsa. iherereye ku nkombe.
Umuvugizi wa polisi ya Bayelsa, Musa Mohammed, kuri uyu wa kane yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abacuruzi bari bashyiriye ibicuruzwa byabo, imiryango ituye mu bice byagereye inkombe.
Abacuruzi bakora ingenDo buri cyumweru hagati y’ibice bituwe by’inkombe, n’umurwa mukuru Yenagoa, wa Leta ya Bayelsa.
Abantu 200, byavuzwe ko bahitanywe n’impanuka z’amato muri Nijeriya, mu mwaka ushize.
Abayobozi bahora bamaganira izo mpanuka ku mubare urengeje urugero w’ababa bari mu bwato no kuba budafatwa neza. Reuters)