Perezida wa Nijeriya Arasaba Abaturage Bigaragambya Gucururuka Bakaganira

Abaturage bigaragambya muri Nijeriya

Perezida wa Nijeriya, Bola Tinubu, kuri iki cyumweru yasabye abaturage b’icyo gihugu guhagarika imyigaragambyo yamagana imibereho ihenze.

Yavuze ko hashobora kubaho uburyo bw’ ibiganiro. Ni ubwa mbere agize icyo avuga kuri iyi myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize muri Nijeriya.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty international, watangaje ko kuva imyigaragambyo itangiraga kuwa kane w’icyumweru gishize abantu bagera kuri 13 bayiguyemo rugikubita.

Bane muri bo baguye muri leta ya Kanu bishwe n’igisasu giturika. Babiri bagonzwe n’imodoka, undi araswa n’abashinzwe umutekano mu gihe yarimo asahura ibintu mu iduka.

Abanyanijeriya bamaze igihe bategura imyigaragambyo yo kwamagana imibereho ihenze n’ubutegetsi bubi.

Barifashisha murandasi n’imbuga mpuzambaga mu gutegura iyi myigaragambyo ikomeje gusaba igabanuka ry’ibiciro bya peteroli n’iby’umuriro w’amashanyarazi