Perezida Mushya wa Irani Yarahiye

Perezida Masoud Pezeshkian

Perezida mushya wa Irani Masoud Pezeshkian yaraye arahiriye imirimo mishya nk’umukuru w’igihugu. Asimbuye Embrahim Raisi waguye mu mpanuka y’indege mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Perezida Masoud akimara kurahira mu ngoro y’inteko ishinga amategeko i Tehrani mu murwa mukuru, yahise afata ijambo, asezeranya abaturage kuzakuraho ibihano by’ubukungu Irani yafatiwe n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika kubera gahunda zayo za Nukiliyeri zitavugwaho rumwe.

Yavuze ko afite gahunda yo kuzahura ubufatanye mu by’ubukungu n’ibindi bihugu ku isi afata nk’uburenganzira ntanyeganyezwa bwa Irani. Yavuze ko atazatezuka ku gukuraho ibihano byatsikamiye Irani. Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei, ku cyumweru yemeje Pezeshkian, umugabo wabaye umudepite igihe kirekire.

Yatsinze amatora mu kwezi kwa karindwi nyuma y’uko Ebrahim Raisi wari umukuru w’igihugu aguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.