Muri uyu mugambi, Perezida Biden arahamagarira inteko nshingamategeko gushyiraho manda ntarengwa n’amahame ngengamyitwarire ku bacamanza icyenda b’uru rukiko.
Perezida Biden arimo kandi gushyira igitutu ku badepite ngo batore bemeza impinduka mu itegekonshinga zizagabanya ubudahangarwa bwa perezida.
Perezidansi y’Amerika yasobanuye byimbitse imiterere y’uyu mugambi wa Biden. Icyakora bisa nk’aho ufite amahirwe make yo kwemezwa n’inteko igabanyije mu buryo bwenda kungana hagati y’amashyaka yombi. Ni mu gihe habura iminsi 99 ngo umunsi w’itora ugere.
Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, ubwo yatangazaga ko yikuye mu guhatanira manda ya kabiri, Perezida yagarutse kuri uyu mugambi nka kimwe mu byo agiye gushyiramo ingufu mu minsi asigaje ku butegetsi. Umukuru w’Amerika agira ati:
“Mu mezi atandatu ari imbere, nzibanda ku gukora akazi kanjye nka perezida. Ibyo bivuze ko nzakomeza kumanura
ibiciro ku miryango y’amikoro make, kuzamura ubukungu bwacu. Nzakomeza kurinda ubwisanzure bwite n’uburenganzira mboneragihugu byacu, kuva ku burenganzira bwo gutora kugeza ku bwo guhitamo. Nzakomeza kandi kwamagana urwango n’ubuhezanguni, no kugaragaza ko nta mwanya imvururu zishingiye kuri politiki, cyangwa se izo ari zo zose zifite muri Amerika. Ngiye kandi guhamagarira ko haba amavugurura mu rukiko rw’ikirenga kubera ko ari ingenzi kuri demukarasi yacu – ayo mavugurura mu rukiko rw’ikirenga.”
Byitezwe kandi ko kuri uyu wa mbere Perezida Biden, avuga birambuye kuri uyu mugambi mu ijambo aza kuvugira ku ngoro ndangamurage yitiriwe Prezida Lyndon B. Johnson mu mujyi wa Austin muri leta ya Texas. Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 ishize muri Amerika hagiyeho itegeko ryerekeye uburenganzira mboneragihugu.
Icyakora, abademokarate biteze ko nubwo utakwemezwa n’inteko, uyu mugambi uzafasha mu kureshya abatora mu gihe banzura ku mahitamo yabo, mu itora aho abakandida begeranye cyane mu majwi.
Uzaserukira ishyaka ry’abademokarate, Visi Perezida Kamala Harris, yashatse kwigaragaza nk’amahitamo ya mbere kuruta uwahoze ari Perezida Donald Trump, mu cyo yise “amahitamo hagati y’ubwisanzure n’akaduruvayo.”
Ibiro by’umukuru w’igihugu birashaka kuririra ku burakari bugenda bwiyongera mu bademokarate ku bijyanye n’imikorere y’urukiko rw’ikirenga, rurimo ubwiganze bw’abatsimbaraye ku bya kera. Ubwo burakari bushingiye ku kuba rwarakuyeho uburenganzira k’ugukuramo.
Perezida Biden arasaba ko ibyo gushyiraho abacamanza bakamara igihe cy’ubuzima bwabo bwose muri uru rukiko bihagarara. Avuga ko inteko nshingamategeko ikwiye gutora yemeza itegeko rishyiraho uburyo bushya bw’igenwa ry’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga.
Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko perezida uriho yazajya agena umucamanza umwe buri myaka ibiri, uwo nawe akamara imyaka 18 mu nshingano z’urukiko.
Kubwa Perezida Biden, manda ntarengwa z’abacamanza zafasha ko haba impinduka mu bagize urukiko, bikanongeraho igipimo ngenderwaho mu kubatoranya.
Ikindi umukuru w’Amerika ashaka, ni uko inteko yakwemeza itegeko rishyiraho amahame ngengamyitwarire y’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga.
Ayo akaba yajya abasaba kugaragaza impano bahawe, no kwirinda kujya mu bikorwa rusange bya politiki. Ikindi ayo mahame abasaba, ni ukwiheza mu manza bo cyangwa abo bashakanye bafitemo inyungu.
Perezida Biden aranasaba inteko nshingamategeko gutora yemeza amavugurura mu itegeko nshinga yakuraho icyemezo urukiko rw’ikirenga ruheruka gufata ku byerekeranye n’ubudahangarwa, aho rwanzuye ko abahoze ari abakuru b’igihugu bafite ubudahangarwa bwagutse bwo kuba bataburanishwa.
Iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyongereye itinzwa ry’urubanza rwaregwagamo Trump i Washington, ku birego by’umugambi wo kuburizamo itsindwa rye mu matora ya 2020. Ibyo bikaba byarahise bivanaho kuba uyu wahoze ari perezida w’Amerika yaburanishwa mbere y’amatora yo mu kwa 11.
Inshuro ya nyuma inteko nshingamategeko iheruka kwemeza ivugurura mu itegekonshinga hari mu myaka 32 ishize. Ivugurura rya 27 mu itegekonshinga, ryemejwe muw’1992, rivuga ko inteko ishobora gutora itegeko rihindura imishahara y’abagize sena n’umutwe w’abadepite, ariko impinduka nk’izo zitajya mu ngiro mbere y’uko amatora yo mu kwa 11 aba ku bagize umutwe w’abadepite.
Trump yamaganye aya muvugurura, avuga ko abademokarate barimo gukora iyo bwabaga ngo “ibyemezo bifatwa bijyane n’ugushaka kwabo.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu wahoze ategeka Amerika yanditse ku rubuga nkoranyamaga rwe rwa Truth Social agira ati:
“Abademokarate baragerageza kwivanga mu matora ya perezida, no gusenya urwego rw’ubutabera rwacu, bibasira utavuga rumwe nabo, njyewe, n’urukiko rwacu rw’ikirenga. Tugomba kurwanira inkiko zacu ziboneye kandi zigenga, ndetse no kurinda igihugu cyacu.”