Rwanda: Batanu Bishwe n'Ikirombe Kibagwiriye Abandi Ntibaraboneka

Ifoto igereranya yerekana uko ibirombe bikunze kugwira abantu biba bimeze

Mu Rwanda ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo mu majyaruguru y'igihugu, bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bari mu bikorwa byo gushakisha abantu bagwiriwe n’ibirombe kuva kuri uyu wa gatatu.

Ni ibirombe byahitanye abagera kuri batanu abandi batatu bari kwitabwaho n’abaganga nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yagiye aho abakora ubutabazi barimo bashakira abo bantu ategura inkuru irambuye ushobora kumva hano hepfo

Your browser doesn’t support HTML5

Mu Rwanda Abakora Ubutabazi Barashakisha Abagwiriwe n'Ikirombe