Ministiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa gatatu yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko iteraniye hamwe mu ngoro ya – Capitol, I Washington DC.
Muri iryo jambo ryamaze hafi isaha yose, intumbero ya Netanyahu kwari ukongera kwigarurira imitima y’Abanyamerika muri ibi bihe Isiraheri iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas wayigabyeho igitero mu kwezi kwa 10 umwaka ushize.
Minisitiri w’intebe Netanyahu yavuze ko intsinzi bayikozaho imitwe y’intoki, kandi ko mu gihe cya vuba bazaba batsinze burundu Hamas, banabohoye imbohe zose zigifashwe bunyago.
Netanyahu yagize ati; “Intambara muri Gaza n’ejo yaba yarangiye Hamas yemeye gushyira hasi intwaro ikanarekura imbohe zose. Isiraheli izakomeza kurwana kugeza turimbuye burundu Hamas, n’ubutegetsi bwabo muri Gaza tukabohora imbohe zacu zigataha.”
Yibukije abari muri Capitol ko umwanzi wa Isiraheli ari umwanzi w’Amerika, ko intambara barwana ari intambara y’Amerika, aboneraho gusaba Abanyamerika gukomeza gufasha Isiraheli kurwanya umwanzi bahuriyeho. Yagaragaje ko Isiraheri iramutse ineshejwe hakurikiraho kwibasira Amerika.
Iri jambo yarivuze mu gihe hanze ya Capitol haberaga imyigaragambyo yo kwamagana Netanyahu. Mu ijambo rye yagereranije abo bigaragambya n’intagondwa zica abana n’ababyeyi.
Mw’ijambo rye Netanyahu yashimiye Prezida Joe Biden ku ruhare rwe mu gushyigikira no kwifatanya na Isiraheli mu bihe bigoye imaze kunyuramo. Yamushimiye kuba yarabaye incuti magara ya Isiraheri mu myaka hafi 50 amaze mu ruhando rwa politike.
Aho muri Capitol hari hatumiwe kandi bamwe mu bantu bari barafashwe bunyago nyuma bakaza kubohorwa. Yavuze ko umubabaro abo bantu bafashwe banyuzemo ari ntagereranywa.
Hari kandi na bamwe mu basirikari ba Isiraheri Netanyahu yise intwari kubera uruhare rwabo mu kurwanya umutwe wa Hamas ubwo wagabaga igitero kuri Isiraheri mu kwezi kwa 10 umwaka ushize. Muri abo basirikari harimo abo mu idini ya Isilamu n’abakomoka ku mugabane w’Afrika
Ni ku nshuro ya kane Netanyahu agejeje ijambo ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ubwa nyuma aheruka, hari mu 2015, ku butegetsi bwa Prezida Barack Obama.
Biteganijwe ko kuri uyu wa kane Netanyahu azabonana na Prezida Joe Biden mbere yo kugirana ibiganiro na Donald Trump nawe wabaye Prezida w’Amerika kuwa gatanu.
Ijambo rya Netanyahu ku mitwe yombi y’inteko, ariko ntiryakurikiwe n’abagize iyo nteko bose dore ko hari benshi mu ishyaka ry’Abademokarate bahisemo kwanga kurikira.
Abadepite hafi 100 n’abasenateri 27 bo mu ishyaka ry’Abademokarate banze gukurikirana ijambo rya Netanyahu. Abo barimo Senateri Bernie Sanders wise Netanyanyu umwicanyi. Uyu wanigeze gushaka kwiyamamariza guhagararira ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya w’umukuru w’igihugu yavuze ko Amerika ikwiye gukora ibishoboka byose ikagondoza Netanyahu akemera guhagarika intambara mu ntara ya Gaza.