Ku nshuro ya mbere nyuma y’uko Perezida Joe Biden atanze icyifuzo cy’uko ishyaka rye ry’Abademocrate ryakwemeza Visi Perezida we Kamala Harris kuzarihagararira mu matora, kuri uyu wa mbere, Kamala Harris yafashe ijambo mu ruhame muhango wo kwakira abahagarariye ku rwego rw’igihugu amakipe y’abanyeshuri ba kaminuza ari mu mukino wa football.
Ijambo rya Kamala Harris ryari ritegerejwe n’abatari bake ntiryarengeje iminota itanu. Yibanze ahanini ku bikorwa bya Perezida Joe Biden yungirije avuga ko ari umunyakuri, inyangamugayo, utatezuka ku kwemera kwe no ku muryango we, umunyamutima mwiza kandi ufitiye Amerika urukundo rwinshi.
Yagize ati: "Mu myaka itatu ishize, umurage w’ibyo perezida Joe Biden yagezeho mu mateka y’iki gihe ni ntagererangwa. Muri manda imwe, yamaze kurenza ibyo abandi baperezida benshi bakoze muri manda ebyeri"
Ni ijambo abatari bake babonye nk’inkingi yo gushimangira ishingiro ry’ukwiyamamaza kwe mu gihe yaba yemejwe n’ishyaka ry’Abademokrate nkuko perezida Biden yabyifuje.
Muri iri jambo, Visi Perezida Kamala Harris ntacyo yavuze ku byerekeye ibyatangajwe na Perezida Joe Biden ku cyumweru, ko yifuza ko ishyaka rye ry’Abademocrate ryamwemeza kurihagararira mu matora yo mu kwa cumi na kumwe. Gusa mbere gato y’uko afata ijambo, ejo ku cyumweru yari yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa X bugaragaza ko yakiranye yombi iki gitekerezo. Ni ubutumwa bugira buti:
“Ni umunsi wacu wacu wa mbere wo kwiyamamaza, none ndaza kwerekeza muri Wilmington muri leta ya Delaware gusuhuza abakozi bacu bariyo. Uyu ni umunsi wa mbere hasigaye 105. Twese hamwe tuzatsinda” [aya matora]
Ku munsi w’ejo Perezida yatangaje ko n’ubwo yari afite umugambi wo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika, yemera ko kubera inyungu z’ishyaka rye
n’iz’igihugu, akwiriye kubihagarika akibanda ku kubahiriza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu mu minsi asigaje ya manda ye nka perezida