Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yafashe icyemezo cyo kuva mw’irushanwa ryo gushaka manda ya kabiri. Usibye we wahise anatangaza ko ashyigikiye ko Visi-Perezida Kamala Harris ari we uba nimero ya mbere kuri tike yo kwiyamamaza y’Abademokarate, abandi b’ibikomerezwa bo mw’ishyaka ryabo nabo batangaje ko bari inyuma ya Harris.
Madamu Kamala Harris ashobora kuba umugore wa mbere w’umwirabura, n’umuntu wa mbere ufite igisekuru muri Aziya y’Amajyepfo utsindiye itike yo guhagararira ishyaka rikomeye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika.
Madamu Harris amaze imyaka isaga itatu ari nomero ya kabiri mu gihugu. Nyuma y’aho Perezida Biden yivanye mu guhatanira indi manda ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuri iki cyumweru, Madamu Harris yahise aba uhabwa amahirwe menshi yo kwemezwa nk’umukandida.
Mu gihe yagiye akora imirimo myinshi nka visi perezida, yagiye anagorwa no kuba imirongo ye ya politiki yakwemezwa ndetse no guhuza n’abatora. Kamala Harris yanditse amateka muw’2020, ubwo yabaga umugore wa mbere utsindiye umwanya wa visi perezida muri Amerika, ndetse aba umwiraburakazi wa mbere n’umugore ufite igisekuru muri Aziya ugiye muri izo nshingano.
Yagiye muri izi nshingano yitezweho ko mu bihe bizaza ashobora kuzaba ari we utwaye ibendera ry’ishyaka ry’abademokarate,bikaba byashoboka ko ari we ugenwa nk’umukandida waryo.
Mu gihe Madamu Harris yahise atangirira ku mirimo ya politiki ikomeye nka visi perezida, akenshi wasangaga ari ibibazo by’urusobe byagaragaye ko byamugoye cyane ko imirongo ye yo kubikemura itsindira ubwiganze mu nteko.
Umwe mu mirimo ya mbere yahawe, wari ugukemura impamvu –muzi z’ikibazo cy’abimukira ku mupaka wo mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibyo byagombaga gukorwa binyuze mu kuzamura imibereho mu bihugu bya Honduras, El Salvador na Guatemala.
Iyi nshingano yamushyize ku ruhembe rw’imbere mu kibazo cya politiki gikomeye cy’abimukira. Muw’2021, ubwo yari mu kiganiro na televiziyo NBC, nyuma yo kubazwa impamvu atasuye umupaka w’Amerika na Megizike ubwo yagendereraga Amerika yo hagati, Harris yatanze igisubizo cya rusange biboneka ko cyapanzwe. Yagize ati: “Sindajya ariko no mu Burayi. Sinsobanukiwe n’icyo aho ushatse kuvuga.”
Nubwo abakozi bo mu biro bya Harris bagiye bavuga ko we nka visi perezida yahawe inshingano zo gusuzuma impamvu – muzi zitera ubwimukira, atahawe izo kurinda imipaka, ubutumwa we ubwe yageneye abatekereza kuba abimukira ubwo yasuraga Amerika yo Hagati, bumuhuza neza n’iki kibazo.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ari hamwe na Alejandro Giammattei wari perezida wa Guatemala icyo gihe, Madamu Harris yagize ati: “Ntimuzirushye muza. Kuko muzasubizwayo.”
Madamu Harris kandi yahawe inshingano yo kuyobora umuhate w’ubutegetsi bwa Biden wo gutambutsa itegeko ryerekeye uburenganzira bwo gutora n’amavugurura mu bijyanye n’amatora. Iyi mishinga y’amategeko yombi ariko byagiye bigorana ko yatorwa ngo yemezwe na Sena yari yuzuyemo uguhangana.
Abashyigikiye Harris bavuga ko mu bihe bya vuba arimo gushyigikirwa cyane kubera gushyira imbere ingingo zikomeye nk’iy’uburenganzira bwo gukuramo inda, ndetse n’amavugurura mu bijyanye no gutunga imbunda. Umwanya wa Harris mu ngoro y’umukuru w’igihugu wazamutse ku rwego rwo hejuru biturutse ku myaka ya Perezida Biden.
Biden azaba yujuje imyaka 82 mu kwa 11 k’uyu mwaka, kandi amakusanyabitekerezo yerekanye ko benshi mu banyamerika bumva ashaje cyane byo kuba atategeka indi manda. Ikusanyabitekerezo riheruka gukorwa n’ikinyamakuru The Economist muri uku kwezi kwa karindwi, ryerekanye ko 73 ku ijana by’abatora bo mu ishyaka ry’abademokarate bashyigikiye bashimitse Harris nk’umusimbura wa Biden mu gihe uyu perezida yaba yivanye mu irushanwa.
Na mbere y’uko aba visi perezida w’Amerika, Madamu Harris yagiye aca uduhigo twinshi mu bya politiki. Uyu mugore uvuka kuri se w’umunya Jamaica na nyina w’umuhinde, yabaye umwiraburakazi wa mbere wabaye umushinjacyaha mukuru wa leta ya California anaba umugore wa mbere ugiye muri izo nshingano. Itorwa rye muw’2016 nka senateri muri sena y’Amerika userukira leta ya California, ryamugize umugore wa mbere ufite amamuko muri Aziya y’Epfo uciye ako gahigo.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru y'Ijwi ry'Amerika yashizwe mu Kinyarwanda na Themistocles Mutijima
Your browser doesn’t support HTML5