Ukraine Mu Nzira Yo Kwinjizwa Muri OTAN nk'Umunyamuryango

Abakuru b’ibihugu 32 bigize OTAN bateraniye mu nama yabo ngarukamwaka I Washington

OTAN yatangaje ku mugaragaro ko Ukraine iri mu nzira "idasubira inyuma" yo kuba umunyamuryango.

Mw’itangazo rusange bashyize ahagaragara, abakuru b’ibihugu 32 bigize OTAN bateraniye mu nama yabo ngarukamwaka I Washington, bavuga ko “ejo hazaza ha Ukraine ari muri OTAN.” Bati: “Tuzakomeza kubishyigikira kugera yinjiye muri OTAN.” Jens Stoltenberg ni umunyamabanga mukuru wa OTAN.

“Mu gihe Ukraine ikomeje kubaka amavugurura yagutse, natwe dukomeje gutera inkunga inzira idasubira inyuma yayo yo kwinjira muri OTAN. Ni ubutumwa bukomeye bw’abanyamuryango bose ko dushaka koko ko Ukraine yinjiramo kandi ko turimo dukorana na Ukraine kugirango bibe.”

Abagize OTAN bashimye amavugurura Ukraine yatangiye mu nzego za demokarasi, ubukungu n’umutekano. Biganisha ku bisabwa kugirango igihugu cyemerwe muri OTAN.

Ukraine ibaye umunyamuryango, byaba bivuze ko abandi banyamaryango bayirwanirira. Ni yo mpamvu Stoltenberg yashimangiye ko itazinjiramo igihe intambara Uburusiya bwayigabyeho itararangira.

OTAN ivuga ko “idashaka kurwana n’Uburusiya, cyangwa kugaragara ko ibuteye icyugazi.”