Prezida Ruto Wa Kenya Yasheshe Guverinoma, Yirukana Abaministiri Bose

Prezida William Ruto wa Kenya

Prezida William Ruto wa Kenya kuri uyu wa kane yasheshe guverinoma ye, yirukana abaministiri bose bari bayigize.

Ni imwe mu nkurikizi z’imyigaragambyo iherutse guhungabanya igihugu kubera ibibazo by’imisoro.

Mw’ijambo yagejeje ku gihugu kuri televiziyo, Ruto yasobanuye ko yafashe iki cyemezo yabanje kubitekerezaho neza no kumva cyane ibyo abaturage bavuga.

Ibi biragusha ku myigaragambyo yabaye mu kwezi gushize. Bamwe mu bari bayirimo baturiye ingoro y’inteko ishinga amategeko. Yahitanye abantu 39. Yatewe n’umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro.

Ni cyo kibazo gikomeye cyane Perezida Ruto yari ahuye nacyo mu myaka ibiri amaze ku butegetsi. Byatumye yisubiraho, umushinga w’itegeko arawureka. Icyemezo nacyo gikurikiwe n’icyo gusesa guverinoma yose.

Babiri mu bayigize ni bo bonyine kitareba. Ni Visi Prezida wa Repubulika, Rigathi Gachagua, na ministiri w'ububanyi n'amahanga, Musalia Mudavadi.

Umukuru w’igihugu cya Kenya yatangaje ko icyemezo cye gitangira gukurikizwa ako kanya. Yavuze ko agiye kugirana “ibiganiro bigali n’abanya Kenya abantu b'ingeri zose n’imitwe ya politiki, ku mugaragaro no mu mw’iherero,” kugirango ashyireho indi “guverinoma yaguye, igomba gukora neza kurushaho.”

Hagati aho, yasobanuye ko minisiteri zizakomeza gukora uko bisanzwe, ziyobowe n’abanyamabanga bazo bahoraho.”