Imiryango mpuzamahanga ya sosiyete sivile igera kuri 20 yandikiye ibaruwa ifunguye abakuru b’ibihugu na za guverinoma ibasaba kugondoza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akemerera Ingabire Victoire umuhoza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kongera kubonana n’umuryango we.
Madamu Victoire Umuhoza amaze imyaka hafi itandatu arekuwe ku mbabazi za perezida w’u Rwanda, ariko avuga ko atarahabwa uruhushya rwo kujya gusura umuryango we uba ku mugabane w’Uburayi.
Ni imiryango mpuzamahanga ivuga ko yibanda ku guhirimbanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku isi. Iyo irimo umuryango Lantos Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akanama nyafurika mu ishyirahamwe nyamerika ry’abanyamategeko, umuryango Nyafurika w’abagore b’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, umuryango Veritas Rwanda Forum, n’iyi ndi.
Mu ibaruwa yayo, iyi imiryango ivuga ko yanditse mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 15 z’uku kwezi ababa, kuko nta gitunguranye n’ubundi Perezida Kagame ari we uzatsindira intebe y’umukuru w’igihugu, nk’uko byagiye bigenda mu matora atatu yabanjirije iri.
Ibaruwa iti: “ Nk’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ku bw’ibyo turabagezaho ubu busabe bworoheje: Perezida Kagame namara gutsinda, benshi muri mwe – haba mu ibanga cyangwa ku karubanda – muzamwoherereza ubutumwa bumushimira kuri iyo ntsinzi ye. Muri uko gutanga ubutumwa bumushimira, nyabuna muzanamugezeho ubusabe bwa kimuntu bwo kurengera Ingabire Victoire. Nimusabe Perezida Kagame yemerere Victoire Ingabire kongera guhura n’umuryango we.”
Mu byo ibaruwa y’iyi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu igarukaho, iravugamo ko Madamu Ingabire azwi nk’umunyapolitiki w’umunyamurava utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse akaba umwe mu bagore bake mu mateka bashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, igihugu kiza imbere y’ibindi ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko nshingamategeko.
Your browser doesn’t support HTML5
Iyi miryango ivuga ko nubwo Madamu Ingabire yatawe muri yombi ndetse akaza gukatirwa gufungwa imyaka 15 n’inkiko zo mu Rwanda ahamijwe ibya birimo n’icyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwaje kwanzura ko urwo rubanza rwahonyohe ( rwahonoyoye? ) uburenganzira bwe, ndetse rutegeka ko yarekurwa agahabwa indishyi z’akababaro, akanasubizwa uburenganzira mboneragihugu bwe.
Nyamara ko kugeza na n’uyu munsi ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Kagame bwirengagije icyo cyemezo. Iyi baruwa ivuga ko nubwo mu kwa Cyenda kwa 2018, Madamu Ingabire yarekuwe ku mbabazi za Perezida, yambuwe uburenganzira bwo kugira uruhare mu matora.
Ibaruwa iti: “Ibya politiki tubishyire ku ruhande; Victoire ni umubyeyi w’abana batatu akaba na nyirakuru w’abana, yihanganiye ukutaba hafi y’umuryango we kubabaje aho uri i Burayi mu gihe cy’imyaka 14. Leta y’u Rwanda isaba ko abanza kubihererwa uruhushya mbere yo gusohoka mu gihugu. Inzira zisabwa zose Victoire yazubahirije nta kunyura ku ruhande. Nyamara ntiyigeze ahabwa urwo ruhushya yasabaga guverinoma ya Perezida Kagame.”
Iyi miryango mu ibaruwa yayo, ivuga ko ikibazo cya Madamu Ingabire Victoire cyongererwa uburemere n’ubuzima bw’umugabo we bukomeza kugenda bujya habi kubera uburwayi. Ikavuga ko inyandiko z’ubusabe bwa madamu Victoire ziherekejwe n’inyandiko za muganga zerekana iby’ubwo burwayi, zagiye zirengagizwa.
Yewe n’ubusabwe bwa Madamu Victoire kuri Perezida Kagame ubwe na n’ubu butarasubizwa. Iti: “Kubw’ibyo, iri totezwa rikomeza gukorerwa Victoire, vuba aha rizagira ingaruka zidafite igaruriro kandi zibabaje ku muryango we, wamaze n’ubundi kwishyura ikiguzi kiremereye cyane cyo kuba yaritangiye rubanda.”
Twashatse kumenya icyo leta y’u Rwanda ivuga kuri iyi baruwa ndetse n’ubusabe bwa madamu Ingabire Victoire bwo kwemererwa gusura umuryango we, ariko ntibyadukundiye. Inshuro twahamagaye Alain Mukuralinda, umuvugizi wa leta y’u Rwanda kuri telefoni ntiyitabye, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje yari atarabusubiza kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.
Mu gihe leta y’u Rwanda yaba igize icyo itangaza kuri ibi twabigarukaho mu makuru yacu ataha.