Uganda: Umuturage Uregwa Ibyaha by'Iterabwoba Yagejejwe mu Rukiko

Ifoto yerekana ahantu hatwitswe n'umutwe w'iterabwoba wa ADF ukorera muri Kongo, umuturage Swelleh Abubakar ashinjwa gukoranas na wo

Umuturage wa Uganda ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba yashinjwe gushyigikira umutwe w’Abarwanyi ba Islamic State (IS) harimo no kwinjiriza abarwanyi nkuko byemezwa n’impapuro z’urukiko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byabonye.

Swelleh Abubakar ufite imyaka 31 yavanywe mu gihugu cya Zambia mu kwezi gushize aregwa ibyaha byo ‘gutanga amafaranga mu mutwe w’iterabwoba’ no ‘gushyigikira iterabwoba’. Ubwo yagaragaraga mu rukiko rwibanze mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, ntihigeze hamenyekana abamwunganiye.

Ntiyemerewe kuvuga niba yemera icyaha cyangwa agihakana kubera ko urubanza rwe ruzaburanishwa n’urukiko rwisumbuye aho noneho azemererwa kugira icyo avuga ku byo aregwa.

Abashinjacyaha barega Abubakar gutanga ubufasha bufatika no gushakisha abinjira mu mutwe w’abarwanyi b’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF. Uyu mutwe wigometse ku butegetsi buriho muri Uganda ariko ukorera muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo kuva mu myaka ya za 1990. Mu mwaka wa 2019, uyu mutwe watangaje ko wiyeguriye Leta ya Kiyisilamu (IS).

Muri iyi myaka ishize, abarwanyi b’uyu mutwe bashinjwa kwica abaturage babarirwa mu magana mu bitero bya hato na hato bagaba mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo.

Urupapuro rurega Abubakar ruvuga ko mu buryo buziguye cyangwa butaziguye we ubwe yagiraga uruhare mu gushakisha amafaranga yo gushyigikira uyu mutwe aranguza amasaha agezweho n’ibikoresho bibika umuriro usharija za telefoni cyangwa mudasobwa hagati y’umwaka wa 2018 no mu kwezi kwa kane 2024.

Uru rupapuro rumushinja ruvuga ko ibyo bikorwa bye bikemangwa yabikoreraga mu bihugu bya Repubulika ya demukarai ya Kongo, Tanzaniya, Zambiya n’Afurika y’Epfo. Rukomeza ruvuga ko yinjizaga abarwanyi bashya mu mutwe wa ADF akabajyana aho ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Aregwa kandi gushyira abo mu mutwe wa ADF bimwe muri ibi bicuruzwa yaranguzaga azi neza ko bizakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Uganda ishinja umutwe wa ADF gutega ibisasu bitaatu byo mu bwoko bwa bombe byaturikiye mu murwa mukuru i Kampala mu 2021 bigahitana abantu barindwi harimo n’ababyiturikirijeho.

Umwaka ushize mu kwezi kwa gatandatu, abarwanyi b’uyu mutwe bagabye igitero ku ishuri riri mu burengerazuba bwa Uganda hafi y’umupaka ihana na Repubulika ya demukarasi ya Kongo, bahitana abantu 37.