U Rwanda Ruravuga iki ku Iseswa ry'Amasezerano Areba Abimukira Rwagiranye n'Ubwongereza?

Ku nshuro ya mbere leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku biherutse gutanganzwa na Ministri w’Intebe mushya w’Ubwongereza, Keir Starmer, ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’icyo gihugu “yapfuye agahambwa atarashyirwa mu bikorwa”.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by'umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere rivuga ko u Rwanda rwamenye umugambi wa leta y’Ubwongereza yo gusesa amasezerano bwagiranye na rwo yerekeye abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu nkuko ateganywa kandi yemejwe n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Iri tangazo rivuga ko ubu bufatanye bwatangijwe na leta y’Ubwongereza bugamije gukemura ikibazo cy’abimukira kibubangamiye. Rivuga ko iki ari ikibazo cy’Ubwongereza atari icy’u Rwanda. Rikomeza rivuga ko u Rwanda rwubahirije ibirureba harimo n’ibyerekeye amafaranga, kandi ko rukomeje mu nzira yo gushakisha umuti w’ibibazo birebana n’abimukira rutanga umutekano n’agaciro ku mpunzi n’abimukira barugana.

Iri tangazo ntacyo rivuga ku byerekeye imali Ubwongereza bwatanze igenewe uyu mugambi. Gusa hashingiwe ku byanditsemo bishobora kugorana ko Ubwongereza bwasaba kuyasubizwa kuko ari bwo butubahirije iyi gahunda.

Ubwongereza bwari bwahaye u Rwanda igice cy’imali ya mbere igera kuri miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika buzezeranya kuzatanga ayandi abimukira batangiye kuhagera. Uretse kuvuga ko iyi gahunda isheshwe, leta y’Ubwongereza na yo nta kindi irarenzaho cyerekeye iyi mali.