EAC Irashakisha Uburyo bwo Kurangiza Ibibazo Bimwe mu Bihugu Biyigize Bifitanye

Abaminisitri b'ububanyi n'amahanga n'abashinzwe EAC bahuriye muri Zanzibari mu mpera z'icyumweru

Inama y’iminsi itatu yahuzaga abaministri bashinzwe umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’ab’ububanyi n’amahanga bo muri uwo muryango yaberaga mu kirwa cya Zanzibari muri Repubulika ya Tanzaniya yashoje imirimo yayo kuri uyu wa mbere.

Abo bategetsi baganiriye ku bibazo birebana n’amahoro n’umutekano, imibanire hagati y’ibihugu, politiki na gahunda ngari z’uyu muryango.

Ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo, bavuze ko bahangayikishijwe n’aho ibintu bigenda byerekeza bemeza ko uburyo bwonyine bwo kubona amahoro arambye ari inzira ya politike bityo bashyigikira ibikubiye mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola hagati y’impande zirebwa n’ikibazo.

Ku bijyanye n’impaka zikurura ubwumvikane buke hagati y’ibihugu bavuze ko bifite ingaruka mbi kuri gahunda ngali y’umuryango wa EAC yo kuzahuza imipaka basaba abaministri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Kongo guhura vuba bishoboka naho uw’Uburundi n’uwu Rwanda bakazagirana ibiganiro bitarenze taliki 31 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibangamiye umubano w’ibihugu byombi.

Hagati aho mu gihe iyi nama yari ikomeje, abaministri b’u bubanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Kongo bagiranye inama ukwabo. Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwa X ko bombi “bagaragaje ubushake bwo gushyigikira inzira ya politike yo gukemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Kongo bityo bakaba bafashe imyanzuro ifatika yo kubyutsa amasezerano y’i Nairobi na Luanda”. Gusa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Kongo yashubije ku rubuga rwa X igira iti: “Ntitwihute cyane – inama ya Zanzibar yari nyunguranabitekerezo nti yari ifatirwamo imyanzuro”. Yashinje ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23 kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Naho ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, nyuma y’inama yagiranye na ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwa, X, ko “inzira ya diplomasi ari igikoresho gikomeye cyo gukemura ibibazo hagati y’ibihugu”