OTAN: Kugirango Amahoro Aboneke, Putin Abwirizwa Kumva ko Adashobora Gutsinda Intambara

Jens Stoltenberg,

Abakuru b’ibihugu bya OTAN, Umuryango w’ubutabarane wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, bazatangira inama y’iminsi itatu ejo ku wa kabiri hano i Washington D.C. Bazibanda cyane ku ntambara yo muri Ukraine.

Muri iyi nama na none, nk’iyo mu mwaka ushize, Perezida Zelenskyy azaba ari umushyitsi. Bagenzi be ba OTAN bazongera bamuhumurize ko bazakomeza kumutera inkunga mu ntambara Uburusiya bwagabye ku gihugu cye.

Muri urwo rwego, bazongera bamubwire ko abanyamuryango bazajya bamuha byibura amadolari miliyari 43 buri mwaka, kandi ko OTAN ibaye umuhuzabikorwa w’inkunga zose za gisirikare ibihugu biyigize biha Ukraine.

OTAN igizwe n’ibihugu 32. Ukraine ntirimo. Yifuza cyane kwinjiramo, ariko abayobozi ba OTAN bazashimangira ku buryo bweruye ko amaherezo, byanze bikunze ko koko hari igihe bazayemera ariko ko kitaragera.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru hano i Washigton mbere y’uko inama itangira, umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, yatangaje ko uburyo bworoshye cyane bwo kurangiza intambara yo muri Ukraine ari “ukuyitsinda.”

Ati: “Byaba ari ukureka Uburusiya bukigarurira Ukraine. Ariko ntibyazana amahoro.” Kuri we, kugirango amahoro aboneke ni “ukumvisha Perezida Putin ko adashobora gutsinda intambara.”

Inama ya OTAN izavuga no ku bufatanye bwa gisirikare hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru. Abanyamaryango baziga ku buryo nabo bakongera ingufu mu bufatanye n’Ubuyapani na Koreya y’Epfo, biri hafi ya Koreya ya Ruguru. Nabyo byatumiwe muri iyi nama. Ibindi bihugu byatumiwe muri iyo nama birimo Australiya na Nouvelle-Zélande.

Abakuru b’ibihugu bateraniye i Washington bazizihiza kandi isabukuru y’imyaka 75, OTAN, umuryango wa gisirikare mbere munini mu mateka y’isi, imaze ishinzwe. (VOA, AP, Reuters, AFP)