Abakuru b'Ibihugu by'Afurika y'Uburengerazuba Bahuye Ukubiri

Abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO nyuma y'uko Mali, Burkina Faso na Nijeri bikuyemo akabyo karenge. Abaperezida ba Cadi na Gineya na bo ntabarimo.

Afurika y’uburengerazuba muri iki gihe yacitsemo ibice, irakira inama ebyiri z’abakuru b’ibihugu zitandukanye mu mpera z’iki cyumweru.

Imwe irakirwa na Nijeri ihuze abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Sahel biyobowe gisirikare, ikurikirwe n’indi izakirwa na Nijeriya noneho ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO).

Inama ibera i Niamey kuri uyu wa gatandatu ni iya mbere abakuru b’ibi bihugu bagize iri mu rwego rw’umuryango mushya bashyizeho witwa Alliance of Sahel States (AES).

Mali, Burkina Faso na Nijeri bashyizeho amasezerano yo gutabarana mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize batangazaga ko basezeye mu muryango wa CEDEAO mu kwezi kwa mbere.

Imwe mu mpamvu zabateye gusezera n’uko bavugaga ko Ubufaransa bwifatiye ako karere kandi budatanga ubufasha buhagije bwo kurwanya abajihadiste. Bavuye muri CEDEAO bahita birukana ingabo z’Ubufaransa zari mu bihugu byabo zivuga ko zazanywe no kurwanya abajihadiste.

Icyo gihe bahise biyegereza abo bise abafatanyabikorwa b’abanyakuri ari bo Uburusiya, Turukiya na Irani.

Perezida wa Burkina Faso yatangaje ko kuri gahunda y’inama harimo kuganira ku kurwanya iterabwoba no kunoza ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Inama ya CEDEAO yo muri Nijeriya yo izaganira ku buryo ibihugu bihuriye muri uyu muryango bikwiriye kwitwara ku byawuvuyemo bigashinga umuryango mushya.