Muri Irani Masoud Pezeshkian Yatsinze Amatora y'Umukuru w'Igihugu

Masoud Pezeshkian wahoze ari ministri w’ubuzima nin we wsatsinze amatora muri Irani

Muri Irani, Masoud Pezeshkian wahoze ari ministri w’ubuzima yatsinze icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu. Yari ahanganye na Saeed Jalili, wari ashinzwe ibiganiro ku byerekeye nukiliyeri.

Pezeshkian yasabye abaturage kumushyigikira mu biganiro ateganya kugirana n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika, koroshya amategeko akarishye ahatira abagore kwambara ibitambaro bipfuka mu maso no kugarura amasezerano ya nukiliyeri yo mu 2015.

Hari abashidikanya niba uyu mugabo w’imyaka 69 usanzwe ari umuganga w’umutima azabasha kubahiriza ibyo yasezeranyije abaturage kuko umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, afashe mu ntoki ze imirimo yose irebana n’igihugu.

Ni we ufite ijambo rya nyuma muri iyi repubulika ya kiyisilamu kandi azengurutswe n’ibyegera bye by’indagondwa. Perezida Pezeshkian kandi arasabwa gushakisha inzira yo kugera ku byo yiyemeje muri iki gihe cy’intambara ibera mu ntara ya Gaza hagati ya Isirayeli na Hamasi n’iya Isirayeli na Hezbollah. Hari kandi n’impungenge ku bikorwa bya Irani byo kongera ubutare bwa iraniyumu ku rugero rufatwa nk’urukenerwa gukora intwaro.

Abategetsi bo muri Irani bavuze ko Pezeshkian yatsinze amatora n’amajwi agera kuri miliyoni 16.3 mu gihe Jalili bari bahanganye yagize miliyoni 13.5.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Irani yavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 30 bitabiriye aya matora yakozwe kuwa gatanu nta ndorerezi z’amahanga ziyahagarikiye.

Indorerezi z’imbere mu gihugu zavuze ko abatari bake bagejeje igihe cyo gutora batayitabiriye. Video yohererejwe Ijwi ry’Amerika yerekanye site z’amatora zitariho abantu. Abaturage babibonye n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu bavuze ko aya matora yo gushaka usimbura nyakwigendera Ebrahim Raisi wahoze ari perezida, yitabiriwe n’abantu bake.