Ubutasi: Inyungu z'Amerika mu Burayi Zishobora Kwibasirwa n'Ibitero

Icyapa cyerekana ikigo cy'ingabo z'Amerika mu Budage.

Ibigo by’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abakozi bayo hirya no hino mu Burayi baryamiye amajanja nyuma y’aho inzego z’ubutasi zibamenyeshereje ko bashobora kugubwa gitumo n’igitero cyibasira ibirindiro byabo cyangwa abakozi ubwabo.

Umukozi wo muri ministeri y’ingabo y’Amerika ejo kuwa mbere yahamirije Ijwi ry’Amerika ko ibikoresho by’ingabo z’Amerika ziri mu bigo byo ku mugabane w’Uburayi byakarijwe umutekano kugeza ku rwego rwo kwitegura igitero umwanya uwo ari wo wose.

Nta byinshi uyu muyobozi yavuze ku mabanga y’ubwo butasi yatumye habaho izo mpinduka n’ubwo abashinzwe kurwanya iterabwoba mu bihugu bitandukanye bavuga ko hashobora kuvuka ibibazo by’umutekano harimo ibikekwa mu mikino ya Olempike igiye kubera i Paris mu Bufaransa.

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bw’ibiro by’ingabo z’Amerika ziri ku mugabane w’Uburayi, EUCOM, biravuga ko uko gukaza umutekano bitaturutse ku kibazo kimwe. Ryumvikanishije ko bishingiye ku mpamvu zinyuranye zireba umutekano harimo uw’imikino y’igikombe cy’amakipe y’Uburayi mu mupira w’amaguru n’imikino ya Olempike; ndetse n’ubwiyongere bw’abashobora kwibasira ibikorwa binyuranye ku mugabane w’Uburayi atari ngombwa ibya gisirikare gusa.

Umukozi wo muri ministeri y’ingabo y’Amerika yavuze ko ingabo Leta zunze ubumwe z’Amerika zafashe ingamba z’inyongera zo kuba maso zirinda umutekano mu bikorwa by’imyidagaduro cyangwa ibisanzwe by’ubucuruzi.