Inyeshyamba Za M23 Zigaruriye Umujyi wa Kanyabayonga Mu Burasirazuba Bwa Kongo

Kanyabayonga iherereye mu birometero hafi 150 uvuye I Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wigaruriye umujyi wa Kanyabayonga mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bayobozi muri ako gace wavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP.

Uwo yavuze ko Kanyabayonga iri mu maboko ya M23 guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Kanyabayonga iherereye mu birometero hafi 150 uvuye I Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Uyu mujyi ni nawo unyurwamo n’abakora ingendo zigana mu mijyi ya Butembo na Beni. Usanzwe utuwe n’abaturage barenga 60,000. Ubarizwa muri teritwari ya Lubero.

Iyi teritwari ibaye iya kane mu ntara ya Kivu ya ruguru izi inyeshyamba za M23 ubu zifitemo ibirindiro nyuma ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

Umwe mu baturage wavuganye na AFP yavuze ko mu nama bakoreshejwe n’abarwanyi ba M23 barimo umuvugizi wa gisirikali Willy Ngoma, babasabye gutekana bakaguma mu ngo zabo.

Hagati aho, umuyobozi w’ingabo muri teritwari ya Lubero, Colonel Alain Kiwewa yatangaje ko abantu bakomeje guhunga mu duce twa Miriki, Kirumba na Luofu berekeza mu majyaruguru ya Kanyabayonga.

Ubutegetsi bw’ingabo za leta ntiburemeza amakuru yuko batakigenzura Kanyabayonga.