Uburusiya Burashinja Amerika Kugaba Igitero Cya Misile Mu Gace Ka Crimea

Akadege katagira abadereva

Kuri uyu wa gatanu Uburusiya bwaburiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko kugurutsa utudege tw’ubutasi tutagira abapilote twayo hejuru y’Inyanja y’Umukara bishobora guteza intambara yeruye.

Leta ya Moscou itangaje ibi nyuma y’iminsi mike ishinje iya Washington kugaba igitero cya misile mu gace ka Crimea.

Igitero cyo ku cyumweru gishize Ukraine yagabye ku cyambu cya Sevastopol cyigaruriwe n’Uburusiya cyateye leta ya Moscou uburakari bukabije. Ibyo byatumye ishinja Ukraine gukoresha ibisasu bya misile bitemewe yahawe n’Amerika.

Abantu bane barimo abana babiri barapfuye ubwo ibice by’ibyo bisasu byagwaga kuri uwo mujyi, mu cyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yise “icyaha nkoramaraso.”

Kuri uyu wa gatanu, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko “yakurikiranye ingendo zikomeje kwiyongera z’utudege tutagira abapilote tw’Amerika hejuru y’amazi y’Inyanja y’Umukara” ikikije akarere ka Crimea.

Yatangaje ko izo ndege “zakoraga ubutasi” zigatanga amakuru ku ntwaro ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi zahaye Ukraine, icyo gihugu giteganya gukoresha kirasa ku Burusiya.

Iyo ministeri yavuze ko ingendo z’utwo tudege “zongera ibyago by’uguhangana kweruye” hagati y’Uburusiya n’umuryango wo gutabarana wa OTAN. Yongeraho ko igisirikare cy’Uburusiya

cyahawe amabwiriza yo gutegura “igikorwa cyo gusubiza kuri ibyo.”

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika isanzwe igurutsa indege zitagira abapilote hejuru y’Inyanja y’Umukara. Nyamara iki gihugu kivuga ko ingendo zazo zikorerwa mu kirere kitagira uwo cyegukira, kandi zikorwa hakurikijwe am