Julian Assange Yageze muri Australia Yidegembya

Julian Assange, washinze Wikileaks, kuri uyu wa gatatu yageze mu gihugu cye kavukire, Australia, yidegembya. Yari amaze imyaka 14 y’urugamba rw’amategeko. Irimo irenga itanu yari muri gereza y’umutekano ukomeye mu Bwongereza n’indi yamaze mu buhungiro muri ambasade y’i Londres y’igihugu cya Ekwateri cyo muri Amerika y’Epfo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yashakaga kumutwara kugirango imuburanishe ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi imurega. Ariko kugeza ubu byari byarananiranye mu mategeko. Yafunguwe amaze kugirana amasezerano n’ubucamanza bw’Amerika yo kwemera icyaha no guhabwa igihano cyoroheje.

Mbere yo kurekurwa, Assange (w’imyaka hafi 53) yabanje kwitaba urukiko rwo ku rwego rw’igihugu ruri i Saipan, mu birwa byitwa Mariannes, imwe muri teritwari za Leta zunze ubumwe z’Amerika mu nyanja ya Pasifika, yemera imbere y’umucamanza icyaha kimwe cyo “kugambana kugirango abone kandi atangaze ku karubanda amabanga ya gisirikare.” Asobanura ko yakekaga ko itegeko nshinga ry’Amerika ryamurengeraga, mu ngingo zayo zimakaza uburenganzira bwo kuvuga no gutangaza icyo ushaka.

Umucamanza yamuhaye igihano cyo gufungwa imyaka itanu, kiri munsi gato y’iyo amaze ari muri gereza, ahita amurekura. Amerika yamwemereye guhita asubira iwabo, ariko ivuga ko adashobora gukandagira ku butaka bwayo ukundi itabimuhereye uburenganzira. Ubusanzwe, abaturage ba Ostraliya ntibakenera visa yo kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibirego byaturutse ku mabanga y’igisirikare cy’Amerika muri Afuganistani na Iraki Wikileaks yatangaje ku mugaragaro mu 2010. (AP, Reuters, AFP)