Kenya: Batanu Barashwe na Polisi Baguye mu Myigaragambyo

KENYA-UNREST-DEMONSTRATION

Abantu batanu muri Kenya ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu.

Ibi byabaye ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko aho abadepite barimo batora kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya leta. Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kongera imisoro mu rwego rwo gufasha igihugu kwikura mu madeni kirimo.

Nyuma yo kurengerwa n’umubare w’abigaragambya hanze y’ingoro y’inteko ishinga amategeko, polisi yahisemo kurasa amasasu ku bigaragambya.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yavuze ko yiboneye abantu batanu bishwe. Naho umwe mu bakozi bashinzwe ubutabazi bw’ibanze yavuze ko abandi bantu 50 bakomerekejwe n’amasasu y’abapolisi.

Davis Tafari, umwe mu bari muri iyo myigaragambyo yabwiye itangazamakuru ko bifuza ko abadepite bose bemeje uwo mushinga w’itegeko begura ku mirimo yabo bagataha. Yagize ati: “Mu gihe gito turaba dufite guverinema nshya.”

Biteganijwe ko nyuma y’uko uwo mushinga w’itegeko wemejwe, uzohererezwa umukuru w’igihugu William Ruto kuwusinya kugirango ube itegeko. Aramutse atemeye kuwusinya kubera ibyo atemera, yawusubiza inteko ikawukorera ubugorarangingo.

Abigaragambya baramagana izamuka ry’umusoro muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Barasaba Perezida Ruto kwegura.

Ubwo yiyamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu, Perezida Ruto yavugaga ko agiye guharanira inyungu za rubanda rugufi bakenye.

Imyigaragambyo nk’iyo yabereye hanze y’inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Nairobi, yanabaye mu bindi bice by’igihugu. (Reuters)