Kagame Yateye Utwatsi Ibyanditswe n'Abanyamakuru Bahuriye Muri 'Forbidden Stories'

Prezida Paul Kagame w'u Rwanda

Mu Rwanda, mu gihe habura iminsi mike ngo kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite bitangire, Perezida Paul Kagame yagiriye ikiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye by’imbere mu gihugu.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere Perezida Paul Kagame yagikoreye mu biro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro. Cyatambukaga ku bitangazamakuru bya leta byose ndetse n’ibindi by’abikorera byaba ibyo mu murwa mukuru no mu ntara.

Ku ngingo y’amatora ateganyijwe muri uyu mwaka Perezida Kagame yizeje ko yiteguye gukora ibirenzeho mu mugambi wo kongera umuvuduko w’iterambere ku Banyarwanda. Aha, Perezida akavuga ko hari umwihariko kuri we yigererenyije n’abandi bakandida bazaba bahatana kuri uyu mwanya.

Ku ihame rya demokarasi u Rwanda ruhora runengwa, abanyamakuru baribajijeho Perezida Kagame. Asobanura ko ibyo byose bishingira ku mateka ya buri gihugu. Perezida Kagame nta gihugu yashyize mu majwi ariko ntiyabuze kuvuga ko hari ibihugu byumva ko ari byo bifite demokarasi ibereye ibindi cyane iyo bigeze ku matora.

Uyu uzahagararira ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi, yanagize icyo avuga kuri ankete iherutse gukorwa ku Rwanda n’ibitangazamakuru byishyize hamwe cyane ibyo ku mugabane w’Uburayi mu mushinga byise “Rwanda Classified.” Iyi ivuga uburyo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwibasira abatavuga rumwe b’imbere mu gihugu no kurenga imbibe zacyo barimo n’abanyamakuru.

Aha Kagame yavuze ko abo banyamakuru bapfusha ubusa umwanya wabo ko amafranga yabo bakwiye kuyakoresha mu bindi.

Your browser doesn’t support HTML5

Kagame mu bitangazamakuru byo mu Rwanda

Naho ku kirebana n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame yongeye gutsemba ahakana ko nta ruhare rw’u Rwanda muri icyo kibazo. Avuga ko ikibazo cyagombye gushakirwa ahandi aho kucyegeka ku Rwanda na we ubwe.

Ikiganiro nk’iki ni ubwa mbere gitambutse ku bitangazamakuru byinshi bikorera mu gihugu amatora yegereje. Hari ababibona nk’aho kiri mu murongo wo kwiyamamaza kandi amatariki ataragera.

Bwana Frank Habineza uziyamamazanya na Perezida Kagame yabwiye Ijwi ry'Amerika ko atagikurikiye kubera izindi gahunda bityo ko nta cyo yatangaza. Gusa kubwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ukuriye ishyaka Dalfa Umulinzi ritaremerwa mu mategeko y’u Rwanda yakurikiye iki kiganiro. Avuga ko ibyakozwe bihabanye n’amategeko agenga amatora.

Kwiyamamariza gutegeka u Rwanda bizatangira tariki ya 22 z’uku kwezi. Perezida Kagame azaba yiyamamariza gutegeka u Rwamda muri manda ya kane. Azaba ahatana na Bwana Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, ndetse na Filipo Mpayimana, umukandida wigenga.