ONU: Uburusiya n'Ubushinwa Byananiwe Gutambamira Inama Koreya ya Ruguru

Volker Turk komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU ni we wagejeje ku nama ikibazo cy'uburenganzira bwa muntu muri Koreya ya Ruguru

Umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu yabwiye inteko ishinzwe umutekano kw’isi ko baturage ba Koreya ya Ruguru babayeho mu muruho wa buri munsi kandi nta cyizere bafite.

Ubushinwa n’Uburusiya byagerageje gutambamira iyi nama kugirango itaba ariko birananirwa, iraba. Iyi nteko igizwe n’ibihugu 15 iheruka kuganira kuri iki kibazo mu kwezi kwa munani umwaka ushize ari na bwo bwari ubwa mbere ikivuzeho kuva mu mwaka wa 2017.

Uburusiya n’Ubushinwa bivuga ko komisiyo ya ONU ishinzwe uburenganzira bwa muntu ifite icyicaro i Geneve mu Busuwisi ari ho ibibazo bireba uburenganzira bwa muntu byagombye kuganirirwa.

Gusa Volker Turk ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU yabwiye inama ishinzwe umutekano ku isi ko ntawatandukanya ibibazo by’uburenganzira bwa muntu biri muri Koreya ya Ruguru n’ikibazo cy’amahoro n’umutekano ku isi.

Akenshi Koreya ya Ruguru ikunze guhakana ibyo ishinjwa byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Kuva mu mwaka wa 2006 iki gihugu kiri mu bihano kubera gahunda zacyo zo gucura ibisasu bya kirimbuzi