Amerika Yafatiye Ibihano Ibindi Bigo 300 by'Uburusiya

Ministri w'Imali w'Amerika, Janet Yellen watangaje ibihano ku Burusiya

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Gatatu yaguye ibihano ku Burusiya ku bandi bantu n’ibigo birenga 300 bafite ibikorwa bifasha icyo gihugu mu ntambara zaco no guhunga ibihano ifatirwa.

Ministeri y’imali y’Amerika yatangaje ko urwo rutonde ruriho ibigo byo mu Bushinwa, Uburusiya, Turukiya na Emira ziyunze z’Abarabu.

Ministri w’imali w’Amerika, Janet Yellen yavuze ko ibihano byafatiwe Uburusiya bizazahaza amasoko yabwo yari asigaye bwakuragamo ibikoresho.

Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yavuze ko Amerika izakomeza kwiyambaza uburyo ifite kugirango ikumire Uburusiya kugera ku bukungu bw’amahanga ngo ibwifashishe mu gukomeza intambara zayo.

Yavuze kandi ko bazaguma gufunga amayira ashyigikira ikorwa ry’intwaro igisirikare cy’Uburusiya gikoresha mu ntambara bwashoye kuri Ukraine, mu rwego rwo kugirango buzikore bibuhenze.

Kuva intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine itangiye, Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze gufatira ibihano abantu n’ibigo by’ubucuruzi by’Uburusiya bigera ku 4000.