Hamas Irasaba Isiraheli Guhagarika Imirwano Ikava Burundu Muri Palestina

Mu byifuzo byawo, umutwe wa Hamas usaba ko intambara ihagarara burundu, ikanasaba Isiraheri guhagarika icyo bise ubushotoranyi bwayo ku butaka bwa Palestina.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yamaze kubona ibisubizo by’umutwe wa Hamas ku cyifuzo cyayo cyo guhagarika intambara mu karere ka Gaza hagati y’uwo mutwe n’ingabo za Isiraheri.

John Kirby, umuvugizi w’urwego rw’umutekano w’igihugu mu biro bya Prezida Joe Biden yavuze ko barimo gusuzuma ibyifuzo bya Hamas byashyikirijwe abahuza, ari bo Misiri na Katari. Nta byinshi Kirby yifuje kongeraho, mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru.

Mu byifuzo byawo, umutwe wa Hamas usaba ko intambara ihagarara burundu, ikanasaba Isiraheri guhagarika icyo bise ubushotoranyi bwayo ku butaka bwa Palestina. Uyu mutwe unasaba ko hashyirwaho ingengabihe n’amatariki ako gahenge kazatangirira, n’igihe Isiraheri izava burundu ku butaka bwa Palestina.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Katari na Misiri bimaze iminsi mu biganiro bigamije kugarura agahenge mu ntara ya Gaza.

Kuri uyu wa mbere, inteko ishinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye yemeje umwanzuro wa Leta zunze ubumwe usaba agahenge n’ihagarikwa ry’imirwano igihe cy’ibyumweru bitandatu.