Afurika y'Epfo: Ishyaka uMkonto we Sizwe Ryaregeye Urukiko Risaba ko Abadepite Batarahira

Jacob Zuma n'abayoboke b'ishyska rye bari imbere y'urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga muri Afurika y'epfo

Ishyaka uMkhonto we Sizwe rya Jacob Zuma wigeze kuba perezida w’Afurika y’Epfo ryaregeye urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga risaba ko rubuza inteko ishinga amategeko yatowe muri iki cyumweru guterana ngo itore umukuru w’igihugu.

Kuri uyu wa kabiri, iri shyaka ryatangaje ko amatora yabaye muri icyo gihugu tariki 29 yaranzwe n’uburiganya.

Abadepite bagombaga guterana kuwa gatanu kugirango barahirire imirimo yabo bahite batora umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, umwungirije, n’umukuru w’igihugu.

Iki kirego cy’ishyaka uMkhonto we Sizwe kije mu gihe Afurika y’Epfo iri mu bihe bidasanzwe muri politike bitigeze bibaho muri icyo gihugu mu myaka 30 ishize icyo gihugu gitangiye inzira ya demukarasi.

Kugeza ubu, uzayobora iki gihugu nyuma y’uko iki gihu cyeyuka, ataramenyekana. Ishyaka rya African National Congress (ANC) riri ku butegetsi kuva ingoma ya ba gashakabuhake ihirimye mu 1994, yabuze ubwiganze bw’amajwi. Ubu iri mu biganiro n’andi mashyaka bifite gahunda za politike zihabanye.

Mu buryo butunguranye, ishyaka uMkhonto we Sizwe ryaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi angana na 14.6 ku ijana bivuze imyana 58 mu nteko ishinga amategeko muri 400 iteganyijwe.

Ariko nubwo ryabonye amajwi menshi igereranije n’igihe ryari rimaze rishinzwe, riravuga ko habayeho kwiba amajwi riravuga ko ritazitabira ibikorwa biteganijwe by’irahira ry’abadepite.