Isirayeli Yabohoye Abaturage Bayo 4 Bari Barafashwe na Hamas, Yica Abanyapalestina Barenga 200

Isirayeli yagabye igitero i Gaza mu nkambi irimo impunzi ibohoza abaturage bayo bane bari mu bandi benshi bafashweho ingwate na Hamas, iki gitero cyaguyemo abanyapalestina 210.

Ejo kuwa gatandatu, Isirayeli yavuze ko yatahuye abaturage bayo bari mu nkambi y’i Gaza bari barafashweho ingwate. Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru ku ruhande rwa Hamas byatangaje ko iki gitero cyahitanye abanyapalestina 210, abandi benshi bagakomereka.

Nyuma y’iki gitero gifatwa nk’igikomeye ku ruhande rwa Isirayeli, abanyapalestina batangiye kubarura ibyangiritse bitari abantu babo bahaguye n’abakomeretse. Abapfuye bose hamwe barabarirwa muri 210, mu gihe nta mubare w’abakomeretse watangajwe ariko babarirwa mu magana. Muri iyi nkambi iri ahitwa Nuseirat, Isirayeli yatangaje ko yahakuye abantu bayo 4 bakiri bazima.

Umuturage witwa Khalil Al-Tahrawi, wabonye uko iki gitero cyagenze yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko harashwe amasasu menshi cyane kandi mu byerekezo byose hanyuma, umugabo umwe mu bari mu iduka agakomereka cyane, bikaza kurangira apfuye.

Igisirikare cya Isirayeli cyo cyavuze ko abantu cyatahukanye, bari bafite ubuzima bwiza. Abo ni Noa Argamani, Almog Meir, Andrey Kozlov na Shilomi Ziv. Bose

bakaba barafashwe na Hamas mu gitero yagabye kuri Isirayeli kuya 7 y’ukwezi kwa 10 umwaka ushize bari ahantu bagiye muri cinema. Igisirikare cya Isirayeli cyakomeje kuvuga ko ubu hasigaye 116 muri 251 bose bashimutswe, ariko bikaba bimaze kumenyakana ko 41 muri bo bapfuye.

Kuwa gatandatu, i Tel Aviv muri Isirayeli hari hongeye kuba imyigaragambyo isaba Ministiri w’intebe Benjamini Netanyahu bamusaba amasezerano yo gucyura abafashweho ingwate. Perezida w’Amerika Joe Biden yashimiye iki gikorwa cyo kubohoza aba banyesirayeli avuga ko Amerika itazigera ihagarara kugeza imfungwa zose zirekuwe kandi hagashyirwaho amasezerano yo guhagarika intambara.