Urukiko Mu Rwanda Rwatesheje Agaciro Cyamunara y'Umutungo Wa Rwigara

Umutungo uburanwa

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge I Kigali mu Rwanda rwatesheje agaciro cyamunara yakozwe ku mutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara. Umucamanza yavuze ko umuhesha w’inkiko wateje mu cyamunara inyubako yo kwa Rwigara yagaragajemo inenge zituma iteshwa agaciro.

Ni icyemezo umucamanza yafashe nta muburanyi n’umwe uri mu cyumba cy’urukiko. Uyu mucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yavuze ko imihango y’ifatira ry’umutungo itubahirijwe nk’uko biteganywa n’amategeko.

Yavuze ko iyo ari inenge muri cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana.

Ku ngingo yo kumenyesha igenagaciro ry’umutungo, urukiko rwavuze ko umuhesha w’inkiko yabikoze mu buryo bwubahirije amategeko. Yavuze ko kuba yarajyanye mu rugo kwa Rwigara inyandiko zikubiyeho iryo genagaciro nta makosa yakoze.

Indi nenge umucamanza agaragaza muri cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko ku mutungo wo kwa Rwigara, ishingiye ku kutubahiriza igihe cyagenwe n’amategeko.

Yavuze ko ubusanzwe haba hagomba kubahirizwa iminsi itanu ya cyamunara. Ashingiye ku nenge abona mu migendekere y’iyo cyamunara, umucamanza yanzuye ko iteshwa agaciro.

Ku ndishyi z’akababaro, abunganira Adeline Mukangemanyi Rwigara bari basabye zingana na miliyoni 20 z’amafranga na miliyoni eshanu z’igihembo cy’abanyamategeko, umucamanza yaciye umuhesha w’inkiko 900,000.

Yasobanuye ko akubiyemo 400,000 by’indishyi kuri Adeline Rwigara ndetse n’amafaranga 500,000 y’abanyamategeko bamwunganira.

Uyu mucamanza yasobanuye ko umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana yateje igihombi abo kwa Rwigara; bityo ko ari we ugomba kucyirengera nk’uko amategeko abiteganya. Icyakora yavuze ko cyamunara ishobora kongera gutangira.

Abunganira Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore Nyakwigendera yasize; ari bo Gatera Gashabana na Pierre Ruberwa baburana bavuga ko mu makosa Habimana yakoze yazanyemo Banki y’ubucuruzi ya Equity Bank irangiza urubanza itabayemo umuburanyi.

Umunyamategeko Emmanuel Abijuru wunganira umuhesha w’inkiko Habimana avuga ko banki y’ubucuruzi ya COGEBANK yihuje na Equity bank bihinduka Equity bank Rwanda. Bityo ko yegukanye inshingano zose zirimo n’umwenda abo kwa Rwigara bahoze babereyemo COGEBANK.

Iyi cyamunara iteshejwe agaciro yakozwe ku nyubako yo kwa Rwigara iherereye ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakire I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ku itariki ya 26 z'ukwezi gushize.

Nk’uko byatangajwe n’umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana, iyo nyubako bigaragara ko itari yakuzuye yagurishijwe miliyari imwe na miliyoni zisaga 116 z’amafaranga.

Hishyurwaga umwenda ungana na miliyoni zisaga 349 COGEBANK ivuga ko kwa Rwigara bayibereyemo kuva mu 2014. Umwenda bakomeza guhakana bivuye inyuma. Umuhesha w’inkiko asobanura ko yaguzwe n’uruganda rw’imyenda rwitwa “SUN BELT TEXTILES RWANDA Ltd.

Abunganira Adeline Rwigara bakavuga ko bitumvikana uburyo hapiganye umuntu umwe mu gihe cyamunara ipiganirwa n’abantu batandukanye.

Abunganira Adeline Rwigara na bo babwiye Ijwi ry’Amerika ko bishimiye icyemezo cy’urukiko. Bavuga ko ibyo umucamanza yakoze bishingiye ku mategeko.

Ibyo kwa Rwigara byatangiye gufata indi ntera kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2015 akimara gutabaruka. Ubutegetsi buvuga ko yapfuye azize urw’impanuka zo mum uhanda, ariko abo mu muryango we bashinja leta y’u Rwanda yamwivuganye igamije kumutwarira imitungo.

Icyari uruganda rwe rw’itabi PTC n’ibirugize byose kuva mu 2018 byatejwe mu cyamunara. Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kikavuga ko hari imisoro ibarirwa muri miliyari esheshatu z’amafaranga banyereje. Kwa Rwigara bakavuga ko ubutegetsi bwayibageretseho bugambiriye kubacucura utwabo.

Your browser doesn’t support HTML5

Cyamunara y'umutungo wa Rwigara yateshejwe agaciro