Abandi Babiri Mu 8 Bashakishwaga Na TPIR Bamenyewe Irengero Ryabo

Ibiro by’umushinjacyaha Serge Brammertz biravuga ko abari basigaye babiri ari bo Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo byamaze kumenyekana ko bapfuye.

Abantu bose bashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpamabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kubera ibyaha bya jenoside byakorewe mu Rwanda muri 1994 bose bamenyewe irengero.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu n’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’inkiko mpuzamahanga, IRMCT.

Ibiro by’umushinjacyaha Serge Brammertz biravuga ko abari basigaye babiri ari bo Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo byamaze kumenyekana ko bapfuye. Hari hashize hafi imyaka 25 abo bombi baraburiwe irengero.

Iperereza ryakozwe n’ibiro by’umushinjacyaha rigaragaza ko Sikubabwo yapfiriye I N’djamena muri Cadi mu 1998. Aho ni naho yashyinguwe. Sikubwabo yayoboye icyahoze ari komine Gishyita ku Kibuye

Kuri Charles Ryandikayo, wari umucuruzi muri komine Gishyita, we ibyo biro bivuga ko we yaguye muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo mu 1998 azize uburwayi, nyuma gato amaze kugera mu murwa mukuru Kinshasa.

TPIR yasohoye inyandiko zikubiyemo ibirego byabo mu kwezi kwa 11, mu 1995. Urwo rukiko rwabashinjaga ibyaha bya jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu.

Uru rwego rukomeza ruvuga ko hakiri abandi basaga 1.000 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bagishakishwa n’ibihugu ku giti cyabyo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara riravuga ko kuva mu mwaka wa 2020, ibiro by’umushinajacya byamenye irengero by’abantu umunani bashakishahwaga barimo Felisiyani Kabuga wafatiwe i Paris mu Bufaransa na Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afrika y’epfo.

Ibyo biro bikemeza ko abandi batandatu bapfuye barimo Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo, na Charles Sikubwabo.