Bwana Wenceslas Twagirayezu uherutse kugirwa umwere n’inkiko z’u Rwanda ku byaha bya jenoside aratakambira inkiko asaba ko amasezerano igihugu cyamwohereje cyagiranye n’u Rwanda yubahirizwa kugira ngo asubirane uburenganzira bwe. Yabwiye urukiko ko abayeho nk’ inzererezi bidakwiye.
Mbere yo gutangira iburanisha, Twagirayezu yabwiye urukiko rw’ubujurire ko kuva yasohoka mu munyururu ari guhura n’ibibazo bikomeye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rubanza rwe mu bujurire. Yasobanuye ko kugira ngo aburane bimusaba kuba afite umutekano ushingiye ku mibereho ye.
Yavuze ko kuva urukiko rukuru rukimugira umwere ku byaha aregwa, ambasade y’igihugu cya Danimarike yari yiteguye kumwohereza muri icyo gihugu nk’umwenegihugu wacyo ariko biza kuba ikinyuranyo. Yavuze ko ubushinjacyaha bwakomeje bumubwira ko hagomba kubanza kuba ibiganiro.
Twagirayezu yabwiye urukiko ko u Rwanda rutubahirije amasezerano rwagiranye n’igihugu cya Danimarike mbere yo kumwohereza kuza kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Yavuze ko abayeho nabi no kugera aho abara ubukeye kuko ashobora no kuburara.
Yabwiye urukiko ko kuva yafungurwa ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyemezo kandi ko amaze guhindagura aho arara inshuro zirenga muri 20 kandi abamwitagaho bamaze kumurambirwa. Avuga ko iyo abibwiye abagombye kubikemura bakomeza kumurerega ko bari kubyigaho.
Umucamanza yifuje kumenya niba hari ingaruka zidasanzwe byamugizeho. Yasobanuye ko muri make mu magambo ye, “abayeho nk’inzererezi.”Abanyamategeko bamwunganira Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema bavuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi ko cyagombye kuyubahiriza bikarushaho gutanga umutekano ku baburanyi bombi.
Babwiye umucamanza ko uwo bunganira bagombye kumureka akajya muri Danimarike bajya bamukenera bakamutumiza byemewe n’amategeko. Bitabaye ibyo , u Rwanda rwagombye gukurikiza ibikubiye mu masezerano rwagiranye na Danemarike rukamumenyera buri kimwe.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Come Harindintwari ndetse na Bwana Vincent Niyonzima bwavuze ko amasezerano yabaye hagati y’ibihugu byombi atagombye kwinjizwa muri uru rubanza rw’ubujurire. Basabye ko Twagirayezu yakwegera inzego zibishinzwe zikamukemurira ikibazo.
Urukiko rwavuze ko amasezerano yabaye hagati y’u Rwanda na Danemarike yagombye kubahirizwa. Magingo aya, ubushinjacyaha bwajuriye nyuma yo kutishimira icyemezo cy’urukiko rukuru cyagize umwere Twagirayezu ku byaha bya jenoside aregwa.
Buvuga ko mu cyemezo cy’urukiko rukuru harimo inenge zikomeye busaba ko zakosorwa. Bwavuze ko urukiko rwitaye ku miburanishirize bwise iya “Sinari mpari” gusa . Bwabwiye umucamanza ko kuvuga ko Jenoside yabaye Twagirayezu adahari bidahagije bagombye no gutanga ibimenyetso bifatika bigaragaza koko aho yari ari. Abamwunganira mu mategeko bakabwira urukiko ko nta nenge zishingiye ku mategeko ubushinjacyaha bwigeze bugarariza urukiko ku bimenyetso twatanze.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko mu nzego z’ubugenzacyaha zo mu gihugu cya Danemarike uregwa yemeye ko hagati y’ukwezi kwa kwa Mbere n’ukwa Karindwi mu mwaka w’ 1994 yari mu Rwanda ku Gisenyi. Ibi bakabinenga ko urukiko rukuru nta cyo rwabivuzeho mu cyemezo cyarwo.
Umunyamategeko Bikotwa akavuga ko kuba nta cyo urukiko rukuru rwavuze kuri ibyo bimenyetso , yabihuza n’umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “ Ukuzimaniye amazi nawe umuzimanira amazi.”
Ubushinjacyaha buvuga ko muri Danemarike Twagirayezu yemeye ko yari ashyigikiye ibikorwa by’interahamwe n’ubwo atagiye mu bwicanyi. Bukavuga ko ibyo ari ikimenyetso ko ku matariki bumuregaho yari mu Rwanda. Twagirayezu yavuze ko ayo ari amakuru y’ibanga yatanze ku binjira n’abasohoka igihe yasabaga ubuhungiro. Yavuze ko ntaho bihuriye n’ibyo ubushinjacyaha bumurega.
Hari ingingo enye urukiko rw’ubujurire rugomba gusuzuma muri uru rubanza rwa Twagirayezu ku rwego rw’ubujurire: Kumenya niba yari ari cyangwa atari ari mu Rwanda ku matariki aregwaho ibyaha, Kumenya niba hari ibimenyetso urukiko rukuru rwirengagije mu kumugira umwere, Kumenya niba mu kumugira umwere hari amategeko yirengagijwe no Kumenya ikijyanye n’ibihano yahabwa.
Mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, ni bwo urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga rwagize Twagirayezu umwere ku byaha aregwa. Ubushinjacyaha bumurega Kwica nk’icyaha cya jenoside no Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Twagirayezu we akabihakana akavuga ko ku matariki babimuregaho yari mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo icyo gihe yitwaga Zayire. Kuva abanyarwanda batangira kuza kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside, Bwana Wenceslas Twagirayezu ni we wabaye umwere mu gihe abandi bahamwe n’ibyaha bagakatirwa ibihano bitandukanye.
Twagirayezu w’imyaka 56 y’amavuko aregwa ibyaha akekwaho ko yakoreye mu cyahoze ari Komine Rwerere mu karere ka Rubavu ya none mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Aba mu Rwanda nk’umunyarwanda uhakomoka anahaburanira urubanza rwe ariko ntaho agaragara mu bitabo by’irangamimerere ryo mu gihugu yavukiyemo .
Mu rubanza rwe ku rwego rwa mbere umwe mu bacamanza batatu bamuburanishaga ntiyemeranyije na bagenzi be ku cyemezo cyamugize umwere. Twagirayezu afatwa nk’umuturage wa Danemarike kuko afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Fyonda hasi wumve ino nkuru ya Eric Bagiruwubusa mu majwi.
Your browser doesn’t support HTML5