Rwanda: Urukiko Rugiye Gusuzuma Niba Me Bernard Ntaganda Yokwemererwa Kwiyamamaza mu Matora

Me Ntaganda Bernard

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangaje ko agiye gusuzuma vuba na bwangu icyifuzo cy’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Me Bernard Ntaganda. Arasaba kumuhanaguraho ubusembwa ngo abashe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe uyu mwaka. Eric Bagiruwubusa

Me Bernard Ntaganda yagaragaye mu cyumba cy’urukiko rukuru yambaye imyenda y’umweru kugera ku masogisi n’inkweto, amadarubindi mu maso, isaha n’umukufi byo mu ibara ry’umuhondo.

Ubushinjacyaha busaba ko Me Ntaganda agumana ubusembwa kuko kuva yafungurwa atigeze yubahiriza ibiteganywa n’amategeko. Buvuga ko yamye asohora amatangazo nk’umunyapolitiki perezida w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bwavuze ko Me Ntaganda aherutse gusabira u Rwanda ko rwafatirwa ibihano byo mu rwego rw’ubukungu nk’igihugu cy’Uburusiya, bityo ko iyo myitwarire idakwiye umunyagihugu mwiza. Bwavuze ko raporo zo mu nzego z’ibanze zagaragaje ko atubahiriza gahunda za leta nko gukora umuganda, kwitabira inama z’abaturage no kwishyura amafaranga y’umutekano.

Yisobanura, Me Ntaganda yavuze ko amatangazo ayasinya mu izina rya “Perezida Fondateri” w’ishyaka PS Imberakuri, anashimangira ko ari ikintu gikomeye. Yavuze ko yateguye Sitati igenga ishyaka mu magambo ye ashyiramo amategeko “ adoze, adanangiye kandi aharaze”.

Me Ntaganda yavuze ko iyo sitati yasohotse mu igazeti ya leta , bityo ko gusinya atiyita perezida w’ishyaka yaba yipfobeje. Yavuze ko uko Depite Christine Mukabunani yaje kuba perezida wa PS Imberakuri ubwabyo biteye ikibazo.

Urukiko rwavuze ko ruzabireba mu igazeti ya leta. Ku gusabira igihugu ibihano, Ntaganda yikomye umushinjacyaha ko yirengagiza ko ari umunyapolitiki. Yavuze ko kunenga gahunda za leta kuri we utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ari ibisanzwe.

Urukiko rwamubajije icyo ashingiraho yemeza ko ari umunyapolitiki kandi atujuje ibisabwa. Yasobanuye ko icyo akora nk’umunyapolitiki ari uguhanura igihugu cye, kandi ko ntaho amategeko akumira uwafunzwe ko atakora politiki. Yavuze ko mu magambo ye, kuba mu igazeti ya leta harasohotsemo ko ari we perezida fondateri wa PS Imberakuri, bisamye basandaye kandi ko azapfa ari perezida fondateri.

Ku byo anenga u Rwanda Me Ntaganda asanga ahubwo kuri we ari bike. Me Ntaganda yabwiye urukiko ati “Muri uru Rwanda nta n’umwe ushobora kuvuga ikimuri ku mutima. Icyo nshaka kuvuga nuko abanyarwanda babayeho mu bwoba.”

Kuri raporo yakorewe n’inzego z’ibanze abarizwamo, avuga ko bidatangaje kuko ntawatinyuka kumuvuga neza. Yavuze ko ubwo yafungwaga yakubitiwe muri gereza bimuviramo ko atashobora gufata isuka ngo akore umuganda. Naho ku kuba atishyura amafaranga y’umutekano, Me Ntaganda yavuze ko ibikorwa bye byose yagombye gukesha amafaranga ubutegetsi bwabimukuyeho n’ibyo ashinze bubihombya.

Ku kutitabira inama zirebana na gahunda za leta, Me Ntaganda yabwiye urukiko ko atarota azijyamo kuko ziba zivuga gahunda zireba Ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi zisaba rubanda imisanzu aho kwita ku iterambere ry’igihugu. Yabwiye urukiko ko yamaze gucirirwa urubanza rwo gupfa ahagaze.

Umucamanza ati “waruciriwe n’inkiko? N’Imana? Waruciriwe na nde?” Me Ntaganda ati “N’izo nzego”. Umucamanza ati “None se uwapfuye aza kuburana asaba guhanagurwaho ubusembwa? Ubwo urukiko ruraza kukuzura niruguhanaguraho ubusembwa mu yandi magambo”!

Ni urubanza byari bigoye guhisha amenyo kuri hafi y’abantu bose bari mu cyumba cy’urukiko. Me Ntaganda yavuze ko inzego zose mu Rwanda zitigenga, abwira abacamanza ati “Niba mufata icyemezo nk’abandi ubwo namwe muri muri izo nzego.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganda yagombye kuzasaba guhanagurwaho ubusembwa mu mwaka wa 2034 kuko yishyuye ihazabu muri uyu mwaka yari yaraciwe. Ntaganda yavuze ko yujuje ibyangombwa byose by’ihanagurwabusembwa asaba urukiko ko rwakwihutisha icyemezo kugira ngo abashe kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Urukikko rwavuze ko ruzamumenyesha icyemezo kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha ari na cyo gihe cya vuba. Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, Me Ntaganda yavuze ko n’ubwo yatanze iki kirego, bigoye ko yabona ubutabera.

Ku rundi ruhande, uku gusaba ihanagurwabusembwa ku butabera Me Ntaganda avuga ko butigenga, hari abashobora kubibona ukundi. Kuri Me Ntaganda, we:

N’ubwo Me Ntaganda yari yaherekejwe na bamwe mu bayoboke be byari bigoye kubona uwagira icyo atangaza. Umunyapolitiki mugenzi we Madamu Victoire Ingabire Umuhoza umuyobozi w’ishyaka DALFA Umulinzi ritaremerwa mu mategeko y’u Rwanda yari yamuherekeje.Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika ku miburanire ya mugenzi we.

Uyu munyapolitiki na we mu minsi yashize inkiko ziherutse kwanga icyifuzo cyo cyo kumuhanaguraho ubusembwa yiyambaza izo mu karere k’Iburasirazuba. Agasanga no kuri Ntaganda byaba ari nk’inzozi.

Twagerageje kuvugana n’ubushinjacyaha kuri bimwe mu byo bwumvikanishije mu rukiko, ntibwitabira ubutumire bwacu.

Undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi utarebwa n’ikibazo cy’ihanagurwabusembwa ni Diane Shima Rwigara. Uyu washakaga kwiyamamariza gutegeka mu 2017 bikarangira yinjiye mu buroko, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko mu matora y’uyu mwaka azongera kwiyamamariza gutegeka.

Ku bireba Me Ntaganda, mu 2010 yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka ine (4) ku byaha byo gushaka kuvutsa igihugu umudendezo. Icyo gihe yashakaga guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ari Perezida Fondateri wa PS Imberakuri. Kuri iyi nshuro, baramutse bamuhanaguyeho ubusembwa nta turufu y’ishyaka yakwinjirana mu matora.

Fyonda hasi wumve ino nkuru ya Eric Bagiruwubusa mu majwi.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Urukiko Rugiye Gusuzuma Niba Me Bernard Ntaganda Yokwemera Kwiyamamaza mu Matora