Igikomangoma Harry na Madamu we Meghan Bagendereye Nijeriya

Igikomangoma Harry na madamu we Meghan Markle, bagendereye Nijeriya kuri uyu wa gatanu, nk’uburyo bwo kwamamaza imikino “Invictus”, siporo Harry yahimbiye ba sekombata, bakomerekeye mu kazi.

Harry na Meghan bageze mu murwa mukuru wa Nijeriya, Abuja kuri uyu wa gatanu, aho basuye ishuri, batangiza igikorwa kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ku banyeshuri baho.

Igikomangoma Harry na Meghan, basanganijwe umurishyo w’ingoma, kandi bakirwa n’itsinda ry’ababyinnyi bo mu bwoko bwa Igbo. Abo bashyitsi bazengurutse ishuri, Lightway Academy, aho bakiriwe n’abanyeshuri.

Yambaye mw’ijosi, urunigi rwa gakondo muri Nijeriya, Harry yabwiye abanyeshuri ati: “Niba hari ikintu ukwiye gusigarana, uyu munsi, ni ukumenya y’uko ingaruka z’ubuzima bwo mu mutwe, zigera kuri buri wese”. “Uko ubivugaho cyane, niko ushobora guhashya imyumvire mibi ituma abantu bahezwa”.

Meghan yasanze Harry kuri podiyumu, mbere yo kuhava berekeza mu nama n’abakuru b’ingabo muri Nijeriya, nk’imwe muri gahunda za “Invictus”.

Harry wahoze ari Kapiteni mu gisirikare cy’Ubwongereza, yabaye umuderevu wa kajugujugu muri Afuganistani, yashinze umukino Invictus mu mwaka wa 2014. Kuva icyo gihe, imikino yaragutse, byongera ingufu mu gikorwa cyo gufasha gusubira mu buzima busanzwe, abamugariye ku rugamba, binyuze muri siporo.

Mu mwaka ushize, Peacemaker Azuegbulam, wahoze mu gisirikare cya Nijeriya, agacikira akaguru ku rugamba, yabaye umunyafurika wa mbere watsindiye umudari wa zahabu mu mikino yabereye mu Budage.

Igisirikare cya Nijeriya, ejo kuwa kane cyavuze ko Harry, ashobora kuzaba ari mu mikino mu murwa mukuru, akazajya n’i Kaduna mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya, gusura ibitaro bya gisirikare no kuvugana n’abasirikare bakomerekeye ku rugamba.

Nyuma, ashobora kujya mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Lagos. (AFP)