Urukiko rwa Kenya, rwategetse abaganga na guverinema kugera ku bwumvikane mu masaha atarenze 48, kugirango imyigaragambyo igeze mu cyumweru cyayo cya gatanu mu gihugu hose, ibashe guhagarara.
Abadogiteri ku bitaro bya Leta bashyize hasi ibikoresho byabo hagati mu kwezi kwa gatatu, biturutse ku mushahara n’uburyo bakoramo, bahagarika serivise bahaga abarwari ibihumbi n’ibihumbi.
Kimwe mu bintu bikomeye byatumye bakora imyigaragambyo, ni uko guverinema yatangiye gahunda yo kugabanya imishahara y’abaganga bimenyereza akazi, ubu bagize hafi 30 kw’ijana by’abadogiteri, nk’uko urugaga rw’abaganga, abakozi bo muri za farumasi n’abaganga b’amenyo, rubivuga.
Umucamanza w’urukiko rushinzwe umurimo, Byram Ongaya, yavuze ko urugaga rw’abaganga mu gihugu hamwe na guverinema, bagomba guhita bakorana inama, “nta kibanje gusabwa” kandi bakanzura mu nyandiko bagaragaza uburyo bazasubira ku mirimo” bitarenze kuwa gatanu.
Abadogiteri mu ntangiriro z’uku kwezi, banze ibyo guverinema yemeraga kubakorera, aho yavugaga ko ishobora kubaha bimwe mubyo basabye. Muri ibyo harimo ko Leta yaha akazi ku buryo buhoraho abaganga bimenyereza umurimo, no kwishyura ibirarane hakurikijwe amasezerano yo mu 2017. (VOA News)