Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye Jenerali Emmanuel Gasana gufungwa imyaka itatu n’igice no gutsnga ihazabu ya miliyoni 36 z’amafaranga. Ni nyuma yo guhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Uyu mugabo wigeze kubaho umukuru wa polisi mu gihe cy’imyaka igera muri icyenda, yanabayeho guverineri mu ntara z’Amajyepfo no mu Burasirazuba. Aregwa ko yasabye rwiyemezamirimo Eric Karinganire kumukururira amazi mu isambu ariko ntamwishyure ikiguzi cyayo kingana na miliyoni 48 kandi yarabikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa. Uregwa ntagaragaza uburyo ayo mazi yageze mu murima we ntayishyure. Akavuga ko ari ho isoko yari yabonetse hagomba kuba icyitegererezo mu tundi duce two mu Burasirazuba.
Umucamanza mu kumuhana, avuga ko habayeho icyo yise “Guca Inkoni izamba kubera uregwa yagaragaje ko arwaye. Yavuze ko ubusanzwe Jenerali Gasana yagombye gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 144. Ku cyaha cyo kwakira indonke, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakimuhanaguyeho. Rwavuze ko ibivugwa na rwiyemezamirimo Karinganire ko yahombye amafaranga agera kuri miliyoni 500 nta shingiro bifite.
Jenerali Gasana yatawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2023 ubwo hari guverineri mu ntara y’Iburasirazuba. Nyuma mu buryo budakunze kubaho mu magereza yo mu Rwanda yasohowe aho yari afungiwe ajya gutaha ubukwe bwa muhungu we. Ni ingingo yatangaje abatari bake, Ariko ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge imufunze busobanura ko ibyakozwe bidahabanye n’amategeko. Ijwi ry'Amerika ntitwabashije guhita tubona impuguke mu by'amategeko ngo igire ibisobanuro iduha kuri iyo ngingo.
Ntibiramenyekana niba uruhande rwa Gasana ruzajuririra icyemezo cy’urukiko na cyane ko urubanza rwasomwe rutari mu rukiko.