Kwibuka Ku Nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi - Mu Mafoto

Prezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere ruzacyana iminsi 100 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Uyu munsi tariki 7 mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo kumva ziruhukiyemo inzirakarengane zigera ku 250,000 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Prezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame

(Kuva ibumuso ujya iburyo) Prezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Kongo, Prezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame na Prezida wa Repubulika ya Santrafurika Faustin-Archange Touadera

(Kuva ibumuso ujya iburyo) Graca Machel, umufasha wa nyakwigendera Nelson Mandela, Bill Clinton, wabaye Prezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika na Prezida Salva Kiir wa Sudani y'epfo.

Nicolas Sarkozy, wabaye Prezida w'Ubufransa

Ministiri w'Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed n'umufasha we Zinash Tayachew

Prezida wa Madagascar Andry Rajoelina n'umufasha we Mialy Rajoelina na Prezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'epfo

Charles Michel, Uyobora umuryango w'Uburayi

Umuhango wakomereje mu nzu mberabyombi ya BK Arena