USA: Umujyi wa New York Wemereye Abagore Wambuye 'Hijab' Indishyi za Miliyoni $17.5

Abagore bambaye ibitambaro bihisha mu mutwe no mu baso mu idini ya Isilamu bite 'Hijab'

Muri leta zunze ubumwe z’Amerika, umujyi wa New York wemeye kwishyura indishyi ya miliyoni 17 n’igice z’amadorali y’Amerika nyuma yo gutsindwa urubanza waburanye n’abagore babiri b’Abanyamerika bafite imyemerere ya Kiyisilamu.

Aba bareze polisi ko nyuma yo kubata muri yombi yabahatiye gukuraho igitambaro bari bwitwikiriye mu mutwe bita ‘Hijab’, mbere yuko ibafotora amafoto yo gushyira kuri dosiye zabo.

Iyi ndishyi y’akababaro yemejwe n’urukiko igenewe abagabo n’abagore bategetswe gukuramo imyambaro itegetswe mu myambarire y’idini ryabo mbere y’uko bafotorwa.

Bose hamwe bazahabwa amafaranga arenga amadorali miliyoni 13 ni bamara gukuramo ayakoreshejwe mu mirimo y’urukiko n’ubwunganizi. Aya kandi ashobora kwiyongera mu gihe abanda bantu barenga 3600 bahuye n’icyo kibazo baramuka batanze ibirego byabo. Buri umwe mu bareze azagenerwa amadorali ari hagati ya 7,824 na 13,125.

Ni ikirego cyatanzwe mu mwaka wa 2018 n’abagore babiri Jamilla Clark na Arwa Aziz, bavuga ko bumvise bakojejwe isoni bakagira n’ihungabana igihe polisi yabategekaga gukuramo ibitambaro bitwikira mu mutwe mbere yuko bafotorwa amaforto yo gushyirwa kuri dosiye zabo. Mu kirego cyabo bavuze ko bumvise babaye nkabambitswe ubusa.

Nyuma y’uko uru rubanza rugiye mu rukiko, mu mwaka wa 2020, Polisi yo muri New York yemeye ko abagabo n’abagore bashobora kwambara ibitambaro mu mutwe mu gihe baba bagiyte gufotorwa bene ayo mafoto nkuko bitegenijwe mu myambarire y’idini ryabo, bapfa kuba gusa bagaragaza neza mu maso habo.