USA: Biden Yategetse Netanyahu Gufungura Inzira Inkunga Ikagera I Gaza

Prezida Joe Biden na Benjamin Netanyahu

Prezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Ministiri w’Intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu.

Ni nyuma y’iminsi mike ingabo za Isiraheri zigabye ibitero byishye abakozi 7 b’umuryango utabara mu ntara ya Gaza.

Ibi ni mu gihe Prezida Biden akomeje kotswa igitutu n’Abanyamerika, bamusaba guhagarika inkunga ya gisirikari Amerika iha Isiraheri, bitaba ibyo, iyo nkunga ikajya iherekezwa n’amananiza.

Kuwa mbere w’iki cyumweru ibitero bya Isiraheri byahitanye abakozi 7 b’umuryango World Central Kitchen wari umaze igihe ugaburira ibihumbi by’abanyapalestina. Ni umuryango watangijwe n’umunyamerika Jose Andres, wamamaye mu guteka.

Ibiganiro byabo byibanze ahanini ku mutekano mu ntara ya Gaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ministiri w’ububanyi n’amahanga Antony Blinken yavuze ko Prezida Biden yabwiye Netanyahu ko kugaba ibitero ku bakozi b’imiryango y’ubutabazi n’ibikorwa by’ubutabazi bigomba guhagarara kandi ko bitakwihanganirwa.

Ministiri Blinken yagize ati: “Si ubwa mbere ibitero nk’ibi bibaye. Ariko bikwiye kuba ibya nyuma.”

Ministiri Blinken yakomeje avuga ko Prezida Biden yagaragarije Ministiri w’Intebe Netanyahu ko intambara igomba guhagaragara hakaba guha abakozi bashinzwe ubutabazi inzira bakageza ibikorwa byabo ku baturage babikeneye.

Avugana na Televiziyo CNN yo muri Amerika, Senateri Chris Coons w’umudemokarate yavuze ko Isiraheri iramutse igabye ibitero mu gace ka Rafah gacumbikiye abanyapalestina barenga miliyoni n’igice, hatabanje kubaho uburyo bwo kuramira abo baturage, icyo gihe azatora ko amananiza ashyirwa ku nkunga zose Amerika iha Isiraheri.

Muri iyi minsi muri iri shyaka ry’abademokarate, hari ubwoba ko ikibazo cy’intambara muri Gaza gishobora gutuma Prezida Biden atsindwa amatora mu kwezi kwa 11.

Ibipimo muri iki gihe bigaragaza ko 55 ku ijana by’Abanyamerika badashyigikiye ibikorwa bya Isiraheli.