Bill Clinton wigeze kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika ni we wagenwe kuzayobora intumwa z’icyo gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na Prezidansi y’Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu. Muri iryo tangazo Prezida Joe Biden avuga ko intumwa z’Amerika zizayoborwa na Bill Clinton wabaye Prezida wa 42 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Twibutse ko Clinton ari we wayoboraga Amerika ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda mu 1994. Mu 1998, Bill Clinton akiri ku butegetsi, yasuye u Rwanda ariko agarukira ku kibuga cy’indege.
Mu ijambo yahavugiye yasabye imbabazi ku myitwarire y’igihugu cye, n’umuryango mpuzamahanga mu gihe cya Jenoside.
Abandi bazaherekeza Prezida Clinton, barimo Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Eric Kneedler, Umunyamabanga wungirije muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Afrika, Mary Catherine Phee, hari kandi Casey Redmon, umunyamabanga wihariye wa Prezida Biden na Monde Muyangwa, umuyobozi mukuru wungirije wa USAID ushinzwe Afrika.
Ku rwego rw’igihugu umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba tariki ya 7, I Kigali mu Rwanda.