Mu Bufransa umugabo n’umugore bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse kubera gutunga injangwe 160 n’ibwa 7 mu rugo rwabo. Bategetswe kandi kutazongera kugira itungo batunga.
Urukiko mu mujyi wa Nice rwahamije urwo rugo icyaha cyo kutita kuri ayo matungo no kutayafata neza.
Bategetswe kandi gutanga ihazabu y’amayero 150,000 azahabwa umuryango wita kunyamanswa mu Bufransa.
Uyu muryango wabaga mu nzu ifite metero kare 80 n’injangwe 159 n’imbwa 7 mu mujyi wa Nice.
Mu 2023, ubwo polisi yari ije guhoshya amakimbirane hagati y’uyu muryango n’abaturanyi bawo, yahasanze amatungo afite ibimenyetso by’umwuma no kudafungura. Inasanga ijangwe ebyiri n’ibibwana bibiri byapfiriye mu bwiherero bw’inzu yabo.
Nyuma yo gukatirwa, umwe mu bahamijwe icyaha – Umugore w’imyaka 68, yavuze ko azajurira icyemezo cy’urukiko.